AmakuruUbuzima

Burera: Umugabo yishe umugore we amukubise umwuko na ferabeto

Umugabo witwa Habumuremyi Jean Baptiste wo mu Mudugudu wa Cyavu, Akagari ka Rushara, Umurenge wa Nemba w’Akarere ka Burera yishe umugore we amukubise bikomeye akoresheje umwuko na ferabeto.

Abaturanyi ba bo bavuga ko batabaye uyu mugore, basanga umugabo we yamugize intere, bamujyana kwa muganga birangira aguyeyo nk’uko tubikesha BTN TV.

Uyu yagize ati: “Twabyakiriye nabi kuko ni ibintu byadutunguye, kuba umuntu yishwe n’inkoni ni ibintu bibabaje cyane. Umuntu yabona apfa arwaye ariko atishwe n’inkoni”.

Undi na we yagize ati: “Cyakora ntituzi ibintu yamukubitishije kuko umubiri wose wari ibisebe gusa uretse umutwe ni wo wari muzima”.

Hari uwavuze neza icyo bamukubitishije ati: “Yamukubitishije umwuko baranamufotoye n’agaferabeto”.

Abaturanyi bavuga ko uyu muryango wari usanzwe uba mu makimbirane ashingiye ku businzi ndetse ngo uyu mugabo yajyaga azana abandi bagore mu rugo bigatuma birushaho gukurura umwiryane n’amakimbirane.

Yagize ati: “Kuko naganiraga n’uwo mugore yarambwiraga ngo: ‘Hari igihe azana undi mugore nkicecekera, kuko n’iyo yansasira hasi naharara. Hari igihe twamaraga kurya akambaza niba ndi umugore, akaba atangiye kunkubitagura nkiruka”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje aya makuru gusa avuga ko uwo mugabo yahise atoroka akaba akiri gushakishwa.

Yagize ati: “Ayo makuru twayamenye tubwiwe n’abaturanyi. Ni bo badutabaje batubwira ko hari umugabo wahohoteye umugore we. Umugore bihutiye kumujyana kwa muganga ariko birangira yitabye Imana. Uwakoze icyaha yahise atoroka, aracyari gushakishwa. Amakuru y’ibanze twamenye ni uko uwo muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku businzi”.

Polise ikangurira abantu kwirinda ubusinzi kuko akenshi usanga ari intandaro y’ibindi byaha kandi bikagira ingaruka ku bandi bantu.

Ibiro by’Akarere ka Burera (Ifoto: Interineti)

Kanda hano hasi wumve iyo nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *