Burundi: Impunzi z’Abanyekongo zugarijwe na korela mu buzima bushaririye
Amashami n’imiryango ishinzwe ubutabazi mu Burundi bitangaza ko ubuzima bw’impunzi z’Abanyekongo zahunze intambara imaze iminsi yiyongera mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, butameze neza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ku isi, UNHCR, rivuga ko aho izi mpunzi zagejejwe zihura n’ikibazo cy’amazi meza adahagije, ibiribwa bike, isuku nkeya n’ibikoresho by’ibanze, mu gihe umubare wazo ukomeza kwiyongera iminsi ku yindi.
Kimwe mu bibazo bikomeye byugarije izi mpunzi ni icyorezo cya kolera, kimaze kugaragara mu bice by’aho bacumbikiwe by’igihe gito, nko mu gace ka Cibitoke mu Ntara ya Bujumbura no mu gace ka Rumonge mu Ntara ya Burunga.
Zakari Moluh, umuhuzabikorwa w’umuryango Médecins Sans Frontières (MSF) mu Burundi, avuga ko bamaze kwakira abantu bagera ku 37.000 bambutse umugezi wa Rusizi, ubu bacumbikiwe mu gace ka Ndava muri Cibitoke, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nk’uko byatangajwe n’uyu muryango.
Yongeyeho ko buri munsi bavura abarwayi bagera kuri 200, barwaye indwara zitandukanye, harimo n’abamaze kwandura kolera.
Yagize ati: “Mu nkambi ya Ndava (Cibitoke), tumaze kuvura abantu 14 isuzuma ryagaragaje ko barwaye kolera. Tubona abantu bari mu gahinda gakabije, mu kwiheba no mu munaniro ukabije. Hari abagore babyariye mu nzira bari mu buhungiro, abandi bakabyarira mu bigo nderabuzima byacu”.
UNHCR ivuga ko imaze kwakira impunzi zirenga 88.000 kuva umutwe wa AFC/M23 urwanya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo winjiye mu mujyi wa Uvira, uwa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Uyu mutwe winjiye muri uwo mujyi mu byumweru bibiri bishize, ariko nyuma y’iminsi itanu utangaza ko wawuvuyemo.
Icyo gihe ni bwo habaye iyongera rikomeye ry’impunzi zahungiye mu Burundi. Iyaherukaga nk’iyo yari yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo uwo mutwe wigaruriraga imijyi ya Goma na Bukavu. Mbere y’iki cyiciro gishya, mu Burundi habarurwaga impunzi z’Abanyekongo zirenga 90.000.
Mu mpunzi nshya, abagera ku 29.000 bamaze kwimurirwa mu nkambi yubatswe mu gace ka Bweru, muri komini ya Ruyigi, mu Ntara ya Buhumuza, mu burasirazuba bw’igihugu.
Usibye kolera, umuryango MSF ufite impungenge z’uko izindi ndwara nka malariya zishobora kwiyongera, aho 42% by’abantu baherutse gupimwa basanze bayirwaye.
Ibi bibazo kandi bigaragara no mu mpunzi zageze mu Mujyi wa Rumonge, mu Ntara nshya ya Burunga, aho Meya wa Komini Rumonge, Augustin Minani, avuga ko abantu bagera ku icumi bamaze kwemezwa ko banduye kolera.
Mu nama yabaye ku wa Mbere ihuza abayobozi b’amatsinda atandukanye y’abaturage, meya Minani yabwiye abanyamakuru ko abaturage ba Rumonge bafite impungenge ko izi mpunzi zishobora kubashyira mu kaga.
Yavuze ko komini ayoboye imaze kwakira impunzi zirenga 25.000, kandi ko imibare irenze ubushobozi bwa yo. Igihe yasuye hamwe mu hantu izi mpunzi zicumbikiwe, hafi y’ibiro bya komini, yatangaje ko komini itagishoboye kwifasha, asaba inkunga yihuse.
Umunyamakuru wahasuye avuga ko ibibazo byugarije izi mpunzi bikabije cyane.
Meya Minani yagaragaje ko icyihutirwa ari ukuzimura zikajyanwa mu nkambi zabugenewe, avuga ko komini ayoboye yiyemeje gukorana na UNHCR muri iki gikorwa. Yongeyeho ko hafunguwe konti igamije kwakira inkunga y’abifuza gufasha muri iki gikorwa cy’ubutabazi.
