Burundi: Inzara iranuma Gereza ya Gitega
Mu Mujyi wa Gitega, imiryango itandukanye iratabariza abafungiye muri gereza nkuru bivugwa ko yugarijwe n’ikibazo cy’inzara.
Ibitangazamakuru birimo SOS Medias Burundi bitangaza ko kuva ku itariki ya 16 Werurwe 2026, abagororwa 1416 bahuye n’ibura ry’ibiribwa rikabije, bikaba bije byiyongera kumibireho yabo nayo bivugwa ko itameze neza.
Kuva kuri tariki 16 Werurwe izi mfungwa zitigeze zifata ifu y’imyumbati (ubugali) cyangwa ibigori basanzwe bahabwa.
Ubundi mu busanzwe ifunguro rya buri munsi ntirirenza garama zigera kuri 350 z’ibishyimbo kuri buri muntu.
Uku kubura ibiryo kwibasiye kurushaho bamwe mu bagororwa baturutse mu ntara za kure, nka Karusi, Ruyigi, na Cankuzo, cyane cyane, izo mfungwa zisurwa n’imiryango yabo gacye bishoboka ibintu bituma zitabona ubundi buryo ku ruhande bwabafasha.
Ibitangazamakuru by’i Burundi bivuga ko ibi bintu atari bishya muri iyi gereza dore ko muri Gashyantare 2026, nanohe havuzwe ikibazo cy’ibura ry’ibishyimbo.
Iyi Gereza Nkuru ya Gitega yubatswe mu 1926 ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 400, ariko kuri ubu icumbikiye abantu bakubye inshuro zirenga eshatu ubushobozi bwayo.
Ubu bucucike, bugereranywa ko buri hejuru ya 300%.
Izi mfungwa zirasaba ubutabazi bwihuse mu gukemura iki kibazo cy’ibiribwa, ndetse no gufata ingamba zifatika zo kugabanya ubucucike bw’abantu muri gereza.

