AmakuruPolitiki

Burundi: Kubura igitoro bishobora guhungabanya serivisi n’ubuzima bw’abaturage – Umusesenguzi

Mu Burundi, kimwe no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’Afurika, usanga mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Sena higanjemo abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, ku buryo bidakunze kugaragaramo impaka ku mishinga y’amategeko itangwa n’abaminisitiri.

Gusa Emmanuel Sinzohagera, umunyamuryango w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, wahoze ari Perezida wa Sena mu manda iheruka, yagiye agaragara kenshi anenga abaminisitiri badakora inshingano za bo uko bikwiye.

Yagaragaye kandi ashyira mu majwi ibibazo byugarije abaturage basanzwe, birimo ikibazo cy’ibura ry’igitoro kimaze imyaka irenga ine kibangamiye u Burundi, ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro.

Ibi byatangaje Aburundi benshi kuko bitari bisanzwe bimenyerewe.

Mu kiganiro yahaye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru, Emmanuel Sinzohagera yagize ati: “Intege nke cyangwa imbaraga z’umudepite cyangwa umusenateri ziva ku baturage baba baramutoye.”

Yasobanuye ko iyo amaze gutorwa ahabwa icyo mu gifaransa bita “mandat national”, bivuze ko amategeko y’igihugu amuha uburenganzira busesuye bwo guhagararira abaturage bose, aho baba bari hose.

Nubwo amategeko abiteganya atyo, bivugwa ko mu Burundi hari abahagarariye abaturage batinya gutangaza ibitekerezo by’ababatoye, bagashyira imbere inyungu z’ishyaka bakomokamo.

Kuri ibi, Sinzohagera avuga ko biterwa n’umuntu ku giti cye n’imyitwarire ye. Yashimangiye ko atazigera atinya kuvugira abaturage, kuko n’ishyaka CNDD-FDD abarizwamo ryiyemeje kurengera inyungu z’abaturage.

Kimwe mu bibazo yagiye agarukaho cyane ni ibura ry’igitoro rimaze imyaka ine ryugarije igihugu. Iki kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ibiciro by’ibicuruzwa birazamuka, ubwikorezi burahungabana, ku buryo ku mihanda yo mu mijyi itandukanye hagaragara imirongo miremire y’abantu babuze uko bagenda.

Bamwe mu bayobozi bagiye basaba abaturage kumenyera kugenda n’amaguru. Sinzohagera we yagiye abaza abaminisitiri niba na bo bagenda n’amaguru, ibintu byafashwe na bamwe nk’ukunenga abayobozi basaba abaturage kwihangana bo ubwabo batabikora.

Ku bwe, nta kibazo na kimwe kitabona igisubizo, cyane cyane iyo leta ikoranye n’inzobere. Avuga ko ibibazo nk’ibi bishobora gushakirwa umuti urambye.

Ashishikariza Abarundi gukora cyane no kongera umusaruro, anibutsa ko n’ibihugu byateye imbere byanyuze mu bihe bigoye, aho hari abitanze kugira ngo abazakurikira basange ibintu byarashyizwe ku murongo.

Ku byerekeye igisubizo kirambye, asanga leta ikwiye gushyiraho ingamba zorohereza abaturage kubona ibicuruzwa by’ibanze birimo n’igitoro. Ati:
“Iyo igitoro kibuze, n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa birazamuka. Iyo ikibazo cy’igitoro gikemutse, bigira ingaruka nziza no ku bindi byose bifasha abaturage.”

Vuba aha, Emmanuel Sinzohagera yatangaje ko agiye kuyobora Itorero rya “Methodiste Unie” ku rwego rw’u Burundi n’u Rwanda, ariko ashimangira ko azakomeza kuba umunyamuryango wa CNDD-FDD.

Nubwo hari ababibona nk’ihuriro ridakwiye, we asanga nta kibazo kirimo. Ku bwe, politiki ni uburyo bwo guteza imbere imibereho y’abaturage. Ati:
“Ikintu cyose ugamije gukora kugira ubuzima burusheho kuba bwiza ni politiki.”

Yongeraho ko no mu itorero hakorwa politiki, kuko kuyobora no guteza imbere abanyetorero na byo ari uburyo bwo gukorera abantu.

Sinzohagera yigeze guhabwa inshingano zikomeye zitandukanye mu gihugu no mu ishyaka CNDD-FDD. Ubu hari abibaza uruhare rwe mu kunenga no gutanga inama ku mikorere y’ishyaka.

Asubiza avuga ko ubu ari umunyamuryango usanzwe, kandi ko kunenga no gutanga inama bifite inzego zibishinzwe. Nubwo afatwa nk’inararibonye, avuga ko amategeko y’ishyaka agaragaza neza icyo inararibonye ari cyo, kandi ko atakwiyita iryo zina adafite uwo mwanya mu ishyaka.

Mu Burundi, si ibisanzwe kubona abayobozi bakuru banenga ku mugaragaro ibitagenda neza. Imyitwarire ya Sinzohagera akiri ku buyobozi bwa Sena, bamwe bayigereranya n’umugani w’Abanyarwanda n’Abarundi bo hambere ugira uti: “Ushaka gukira indwara arayirata”.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *