AmakuruPolitiki

Burundi Perezida Ndayishimiye yirukanye umucoloneli wibye umuceri

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yirukanye Colonel Gérard Nijimbere muri Polisi y’iki gihugu amuziza kwiba umuceri wari ugenewe abapolisi.

Icyemezo cyo kwirukana uyu mupolisi cyashyizweho umukono tariki ya 19 Gashyantare 2026 hashingiwe kuri raporo yatanzwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Léonidas Ndaruzaniye.

Ni icyemezo kigira kiti “Colonel Gérard Nijimbere, ufite nimero imuranga OPN 0403, yirukanywe muri Polisi y’Igihugu y’u Burundi kubera ko yibye umuceri wari kugaburirwa abapolisi.”

Nyuma y’icyemezo cya Perezida Ndayishimiye, Minisitiri Ndaruzaniye nawe yamenyeshejwe ko guhera tariki ya 19 Gashyantare, Col Nijimbere atagomba gusubira muri Polisi y’u Burundi.

Abarundi benshi bakoresha Imbuga nkoranyambaga bagarutse cyane ku myitwarire y’uyu mupolisi gusa hari n’abahamya ko nubwo ari we wafashwe hari bagenzi be banyereje byinshi ku murusha, ariko batarafatwa ngo bahanwe.

Nubwo ibi bibaye ntihagatangazwa igihe Col Nijimbere yibiye uyu muceri n’uko wanganaga.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *