Bwa mbere mu mateka umugore yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Australia
Leta ya Australia yatangaje ko yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare, zirimo no guha umugore inshingano zikomeye zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu.
Lieutenant General Susan Coyle azatangira izi nshingano mu kwezi kwa Karindwi (7) uyu mwaka, aho azaba umugore wa mbere mu mateka ya Australia uhawe uwo mwanya ukomeye.
Azasimbura Lieutenant General Simon Stuart, mu rwego rw’impinduka leta ivuga ko zigamije no gushishikariza abagore kujya mu gisirikare no kugera mu myanya y’ubuyobozi.
Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese yavuze ko kuva muri Nyakanga, “Australia izaba ifite umugore wa mbere nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo mu mateka y’imyaka 125 y’igisirikare cy’igihugu.”
Minisitiri w’Ingabo Richard Marles na we yavuze ko ishyirwaho rya Coyle ari “igihe cy’amateka akomeye” ku gisirikare cya Australia.
Susan Coyle, ufite imyaka 55, yinjiye mu gisirikare mu 1987, kuva icyo gihe azamuka mu ntera mu mirimo itandukanye kugeza agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko abagore bagize 21% mu Ngabo za Australia (ADF), ndetse 18.5% bakaba bari mu myanya y’ubuyobozi mu gisirikare.

