Bwa mbere muri Amerika, umukono wa Perezida uri ku butegetsi ugiye gushyirwa ku madolari y’inoti
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, agiye gushyira umukono we ku madolari y’inoti, bikaba ari ubwa mbere umukono wa Perezida ukiri ku butegetsi ugiye kugaragara kuri ayo madolari, nk’uko Minisiteri y’Imari yabitangaje ku wa Kane w’ejo hashize.
Nk’uko NBC NEWS ibitangaza, iyi minisiteri yavuze ko uwo mukono wa Trump uzashyirwa kuri ayo madolari mu rwego rwo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge. Mu mateka asanzwe, amadolari y’inoti y’Amerika washyirwagaho umukono wa Minisitiri w’Imari hamwe n’ushinzwe kubika umutungo wa leta.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisitiri w’Imari, Scott Bessent, yavuze ko uruhare rwa Trump mu kuzahura ubukungu bw’Amerika rugaragara neza. Yagize ati: “Uruhare rwa Perezida mu mateka, nk’uwagize uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’Amerika, ntirushidikanywaho. Gushyira umukono we ku madolari y’Amerika si igikwiye gusa, ahubwo ni n’ikintu akwiye guhabwa”.
Amadolari y’inoti y’Amerika yatangiye gushyirwaho imikono y’abayobozi kuva mu 1861, aho yashyirwagaho umukono w’ushinzwe umutungo wa leta hamwe n’uwa Minisitiri w’Imari cyangwa undi muyobozi ubishinzwe.
Icyakora, ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abaturage benshi batishimiye uko ubukungu bwifashe muri iki gihe, bavuga ko ibiciro bikomeje kuzamuka n’ubuzima bukaba buhenze. Ibiciro bya peteroli na byo byariyongereye kuva intambara ya Iran yatangira, bikaba byaratumye bamwe mu baturage bagaragaza impungenge.
Gushyira umukono wa Trump ku madolari si cyo kintu cyonyine kizagaragaza isura ye ku idolari ry’Amerika muri uyu mwaka. Hari komisiyo ya leta iherutse kwemeza igishushanyo cy’ibiceri bya zahabu bifite agaciro ka karati 24 bizashyirwaho isura ya Trump, na byo bikaba biri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 250 y’ubwigenge. Icyakora, icyo gishushanyo kiracyategereje kwemezwa burundu na Minisiteri y’Imari.
Si ubwa mbere Trump agaragaza izina rye ku bikorwa bya leta. Mu mwaka wa 2020, yashyize izina rye ku madolari yafashaga Abanyamerika mu gihe cya Covid-19.
Kongeraho izina rye ku madolari ni imwe mu ngamba Trump akomeje gukoresha mu gusiga amateka muri guverinoma y’Amerika mu buryo butigeze bukoreshwa n’abandi baperezida mbere ye.
Kugeza ubu, izina rye rimaze gushyirwa ku nyubako zitandukanye zirimo Kennedy Center for the Performing Arts n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe amahoro i Washington. Rinagaragara no muri gahunda zitandukanye zirimo izigabanya ibiciro by’imiti, konti zo kwizigamira ndetse no ku mishinga y’ubwato bw’intambara iteganyijwe.
