Byakaze! Yampano yongeye gufata amashusho y’urukozasoni muri hoteli ya Bamporiki n’undi mukobwa.
Umuhanzi nyarwanda, Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano, yongeye gufata amashusho y’urukozasoni muri hoteli ya Bamporiki iherereye mu Busanza mu Mujyi wa Kigali n’undi mukobwa.
Mu kiganiro uwiyita Godfather ku mbuga nkoranyambaga yagiranye n’umunyamakuru Théo, w’Ukwezi TV, yavuze ko ibi byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru turi gusoza tariki ya 29 Ukuboza 2025, ubwo Yampano yari avuye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze iminsi.
Yagize ati: “Ubwo Yampano yavaga mu Bubiligi, yaje afite inyota n’inzara [ni ko yabyise]. Akigera mu rugo yahise ashyira ibikapu hasi yerekeza muri hoteli yo kwa Bamporiki iherereye mu Busanza. Afata umwana w’umukobwa wirabura umurusha uburebure [ni we ugaragara mu mashusho], binjira mu cyumba cy’iyo hoteli nyuma yo kukishyura”.
Yakomeje agira ati: “Amashusho agaragaza Yampano ari kuvugana n’abantu batandukanye kuri “video call” yigaragaza mu iyo video hamwe n’uwo mukobwa bose bambaye uko yavutse”.
Théo abajije Godfather uwashyize hanze ayo mashusho yavuze ko ntawamenya uwo ari we kuko yavuganye n’abantu barenze babiri kandi bo ntibagaragara muri mashusho kuko bari bahishe aho bari hamwe n’amasura ya bo.
Ati: “Muri aya mashusho, Yampano yakoresheje camera y’imbere (front camera) n’iy’inyuma (rear camera) kuko hari aho aba yigaragaza wese, ubundi akongera agahindura akagaragaza umwana w’umukobwa yicaye mu bwogero yambaye uko yavutse”.
Ntibiramenyekana neza niba koko Yamapano yaragiye kuri iyi hoteli, gusa igihari kizwi neza ni uko ari mu Rwanda kuko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, hari igitaramo ari bugaragaremo afatanyije na Semuhungu Eric mu Kisimenti.

Yampano yongeye kugaragaza amashusho y’urukozasoni
Si ubwa mbere havugwa inkuru y’ifatwa ry’amashusho y’urukozasoni kuri Yampano kuko hagati y’itariki ya 9 na 10 Ugushyingo 2025, abantu basakaje amashusho y’urukozasoni ye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko ayo mashusho akaba yari yafashwe na nyir’ubwite.
Nyuma y’aho asakariye, Yampano yatangaje ko ayo mashusho yasohotse mu buryo butemewe n’amategeko, asaba inzego z’ubugenzacyaha kumufasha kubona ubutabera.
Inzego z’ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza maze zita muri yombi abantu batanu ari bo: Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K. John [yaje gufungurwa azajya yitaba ari adafinze], François Xavier Ishimwe, Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, ndetse na Nestor Kwizera uzwi nka Pappy Nesta.
Aba bose bakaba barakurikiranyweho uruhare rutandukanye mu gusakaza ayo mashusho kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranybaga bavuga ko Yampano ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe bityo ko yajyanwa kuvuzwa kuko bimaze kuba karande kuri we kwifata amashusho y’urukozasoni.

Bamwe batekereza ko Yampano niba yongeye gufata amashusho y’urukozasoni, yaba afite uburwayi bwo mu mutwe
Kanda hano hasi wumve ikiganiro cya Godfather n’umunyamakuru Théo
