AmakuruPolitiki

Byinshi biteye amatsiko kuri Saif al-Islam Gaddafi washoboraga kuzasimbura se ku butegetsi

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wari uzwi cyane wa Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, yiciwe mu mujyi wa Zintan uherereye mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Saif al-Islam, wari ufite imyaka 53, yari umuhungu wa kabiri wa Gaddafi. Kuva mu 2011, yari atuye i Zintan, aho yabanje gufungirwa, nyuma aza kurekurwa mu 2017, atangira gutegura uko yagaruka mu bikorwa bya politiki.

Urupfu rwe rwemejwe ku wa Kabiri w’ejo hashize n’abantu be hafi cyane, barimo umujyanama we mu bya politiki, Abdullah Othman, n’umwunganizi we mu mategeko Khaled el-Zaydi. Itangazo ryasohowe n’itsinda rye rya politiki rivuga ko yishwe arashwe n’abagabo bane bahishe amasura binjiye mu rugo rwe i Zintan.

Mbere y’imyigaragambyo yo mu 2011, abantu benshi bafataga Saif al-Islam nk’umuragwa w’ubutegetsi bwa se, ndetse akabarwa nk’umuntu wa kabiri wari ufite ububasha bukomeye muri Libya.

Yakomeje kugaragara cyane mu bihe by’imvururu zakurikiye imyigaragambyo ya “Arab Spring”, yagejeje Libya mu ntambara y’abenegihugu. Yashinjwaga kenshi kuba yaragize uruhare mu iyicarubozo n’ihohoterwa rikabije byakorewe abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa se. Muri Gashyantare 2011, yashyizwe ku rutonde rw’abahawe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) kandi abuzwa gukora ingendo.

Saif al-Islam Gaddafi yafashwe mu 2011 ari na wo mwaka iyi foto yafashwemo (Ifoto: Reuters)

Muri Werurwe 2011, ihuriro ry’ibihugu byishyize hamwe mu rwego rwo kurindana no kubungabunga umutekano w’isi (NATO) ryatangiye kugaba ibitero by’indege kuri Libya nyuma y’uko ONU yemereye amahanga gufata “ingamba zose zikenewe” mu kurinda abasivili. Muri Kamena uwo mwaka, Saif al-Islam yatangaje ko se yemeye gutegura amatora no kuva ku butegetsi aramutse atayatsinze, ariko NATO yanga icyo gitekerezo, ibitero birakomeza.

Mu mpera za Kamena 2011, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi, ariko yakomeje kwihisha kugeza nyuma y’urupfu rwa se n’umuvandimwe we Mutassim, bishwe ku wa 20 Ukwakira 2011 i Sirte.

Nyuma y’imishyikirano miremire n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, leta ya Libya yemerewe kuburanisha Saif al-Islam mu gihugu imbere ku byaha by’intambara byakozwe mu myigaragambyo ya 2011. Icyo gihe, abamwunganiraga mu mategeko bagaragazaga impungenge ko urubanza rushobora gushingira ku kwihorera aho gushingira ku butabera.

ONU yagereranyije ko abantu bagera ku 15,000 bapfiriye muri iyo ntambara, mu gihe Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho ya Libya yavugaga ko umubare ushobora kuba warageze ku 30,000.

Mu 2014, Saif al-Islam yitabiriye urukiko rwa Tripoli akoresheje ikoranabuhanga rya videwo, kuko yari afungiwe i Zintan. Muri Nyakanga 2015, urukiko rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari.

Ariko mu 2017, yarekuwe n’umutwe witwaje intwaro wa Abu Bakr as-Siddiq wagenzuraga Zintan, hashingiwe ku itegeko ry’imbabazi ryatanzwe n’ubuyobozi bwo mu burasirazuba bwa Libya butemerwaga n’amahanga.

Yakomeje kutagaragara mu ruhame imyaka myinshi, ndetse ICC ikomeza kumushakisha. Muri Nyakanga 2021, yahaye ikiganiro kidasanzwe ikinyamakuru The New York Times, ashinja abayobozi ba Libya “gutinya amatora”.

Saif al-Islam Gaddafi (ibumoso) ubwo yatangaga kandidatire yo kuba Perezida wa Libya (Ifoto: Al Jazeera)

Mu Gushyingo 2021, yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma y’imyaka myinshi, mu Mujyi wa Sebha, aho yatanze kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Nubwo yabanje kubuzwa kwiyamamaza, nyuma yaje kubyemererwa, ariko amatora ntiyigeze aba kubera umwuka mubi wa politiki wari uri mu gihugu, aho hariho guverinoma ebyiri zihanganye.

Saif al-Islam yari umuntu wize cyane kandi uvuga neza, wagaragaraga nk’ishusho y’ivugurura mu butegetsi bw’igitugu bwa Libya. Yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Kaminuza ya London School of Economics mu 2008, mu bushakashatsi bwibandaga ku ruhare rwa sosiyete sivile mu kuvugurura imiyoborere y’isi.

Yagize uruhare rukomeye mu kugerageza gusubiza Libya mu mubano mwiza n’ibihugu by’Uburengerazuba guhera mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2011. Nyuma ariko, iyo kaminuza yanenzwe cyane kubera kuba yaremeye kwakira Saif al-Islam nk’umunyeshuri no kwakira inkunga ya miliyoni 2.4 z’amadolari yatanzwe n’ikigo cya Gaddafi International Charity and Development Foundation.

Saif al-Islam yagize uruhare rukomeye mu mishyikirano mpuzamahanga irimo iyo kureka intwaro za kirimbuzi, ndetse anagira uruhare mu mishyikirano yo kwishyura imiryango y’abahitanywe n’ibitero birimo icy’indege ya Lockerbie n’ibindi.

Yanagize uruhare mu kurekura abaganga batandatu bari barafungiwe muri Libya bashinjwa gukwirakwiza virusi itera SIDA ku bana, ndetse anatanga ibitekerezo bitandukanye birimo umushinga wa “Isratine” wari ugamije gukemura burundu ikibazo cya Palesitina na Isirayeli.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *