AmakuruImyidagaduro

Byinshi ku musore w’Umunyarwanda ucuranga inanga muri Canada

Deo Munyakazi ni Umunyarwanda uba muri Kanada (Canada) akaba azwi cyane mu gucuranga inanga aho avuga ko yatangiye gucuranga inanga kugira ngo umuziki gakondo w’u Rwanda utazibagirana kubera uw’amahanga.

Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki akiri muto, kuko yari umunyempano kandi akunda kuririmba mu rusengero aho bigisha abana bato ku Cyumweru, abikomereza mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza. Yabaye mu matsinda atandukanye, akajya ayobora indirimbo, akanacuranga ibikoeresho bitandukanye birimo inanga ya kizungu (piano) na gitari.

Uretse kuba ari impano ye avuga ko yavukanye, hiyongereyeho no kuba yarakuriye mu muryango w’abaririmbyi. Indirimbo yatangiye kuririmba ye bwite, yitwa “Isoko Dusangiye”, yayiririmbye mu 2016.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Deo avuga ko icyo gihe yari amaze kwigishwa gucuranga inanga gakondo n’umusaza witwa Mushabizi Yohani Mariya Viyani wari utuye mu Karere ka Nyanza, mu majyepfo y’u Rwanda. Ati: “Icyo gihe nigaga muri kaminuza i Butare, nkajya kureba umusaza witwa Mushabizi Yohani Mariya Viyani akanyigisha gucuranga inanga kuko nta bintu byinshi byo gukora nabaga mfite. Umuntu ahera ku nanga z’abandi kugira ngo abashe gufata umurya we”.

Icyo gihe kandi ni bwo Deo yatangiye kumenyekana, bakajya bamutumira gucuranga mu birori bitandukanye, mu bukwe n’ahandi.

Mu 2021, yabonye igihembo yakuye mu Budage mu gitaramo cyitwa ‘Pop Culture Tour’, icyo gitaramo cyahuzaga abanyempano 10 bafite umwihariko ku isi, naho mu 2023 abona igikombe mu irushanwa ryaberaga i Québec muri Canada ryitwa ‘Talent d’Afrique’.

Munyakazi amaze imyaka hafi itatu ageze i Montréal muri Canada. Hari ibitaramo agenda akora mu mijyi itandukanye muri icyo gihugu, agenda yerekana inanga gakondo nyarwanda ko ifite agaciro mu muziki.

Avuga ko aririmba mu Kinyarwanda ariko n’abatacyumva bakitabira ibitaramo bye kubera gukunda uwo muziki. Ngo umuziki ni ururimi ubwarwo rwihariye. Amaze gukora n’umuzingo w’indirimbo (album), akaba ari gutegura n’izindi mu minsi iri imbere.

Deo Munyakazi ni umuririmbi, umucuranzi w’inanga n’umwanditsi w’indirimbo. Avuga ko yahisemo gucuranga inanga gakondo kugira ngo kiriya gikoresho gakondo kitazazimira ndetse no gukundisha abantu umuziki nyarwanda kugira ngo uw’amahanga utawurusha imbaraga.

Deo Munyakazi ucuranga inanga, amaze imyaka itatu aba muri Canada ndetse yegukanye ibihembo bitandukanye

Deo yatangiye yaririmbye indirimbo ye ya mbere acuranga inanga mu 2016, indirimbo ye ya mbere yayise “Isoko dusangiye”

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *