Byinshi utari uzi kuri Lit. Col Willy Ngoma wari uzwi nka “Quickly, Quickly”
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko ku wa Kabiri w’ejo hashize cyagabye ibitero mu gace ka Rubaya mu burasirazuba bw’icyo gihugu, bigahitana Lit. Col Willy Ngoma, wari umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa BBC ukorera i Kinshasa.
Kugeza ubu, ntiharaboneka ibimenyetso bifatika byemeza ko ibitero byatangajwe na Lawrence Kanyuka ko byabaye saa 2:43 z’ijoro i Rubaya—kandi akabivuga hashize amasaha arenga abiri bibaye—ari byo byahitanye Willy Ngoma, wari umaze kugera ku ipeti rya Lieutenant Colonel muri AFC/M23.
Ariko niba koko ari muri ibyo bitero yapfiriyemo, byaba bigaragaza ko byari igikorwa cyateguwe neza, gishingiye ku makuru yizewe n’ubushishozi bwinshi.
Yari azwi cyane nk’umuntu wakunze kunenga politiki ya Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, ndetse akavuga ko asobanukiwe neza ibijyanye n’ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi muri iki gihugu kuko yigeze kuribarizwamo.
Mu mwaka wa 2023, Umuryango w’Abibumbye (ONU) wamufatiye ibihano, umushinja gukomeza kugira uruhare mu byaha bikomeye byitiriwe umutwe wa M23, birimo ubwicanyi, gushimuta abantu, gusahura, kwinjiza abana mu gisirikare no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yanashinjwaga gushyigikira no kwamamaza ibitero uwo mutwe wagabaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gusubiza ibyo birego, icyo gihe Ngoma yabwiye BBC ko ibyo bihano nta cyo byabamarira, ashimangira ko ari igisirikare cya rubanda kigamije kurwanira ubuzima bwiza bw’Abanye-Congo.
Amakuru atandukanye avuga ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda (mu Kinigi), ariko ko inkomoko ye ari mu Ntara ya Kongo-Central muri RDC, aho yanize amashuri abanza anakurira i Mbanza-Ngungu, ahari nko mu bilometero 150 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kinshasa. Amakuru arimo n’ayatanzwe na ONU agaragaza ko yari afite imyaka irenga gato 50.
Nubwo atakundaga kuvuga byinshi ku buzima bwe bwite, bamwe mu bamuzi bemeza ko yari afite abana bane.
Nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama umwaka ushize wa 2025, Ngoma yagaragaye mu mashusho arimo guhana abacanshuro b’abazungu bari bafashwe, ababwira kwihuta mbere yo gusubira mu bihugu bya bo banyuze mu Rwanda. Ijambo rye rya “quickly, quickly, quickly” ryaje kongera kugaragara mu yandi mashusho yo mu mpera za Werurwe, aho yagaragaye asuhuzanya anaganira n’abasirikare b’Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SADC, bari bamaze igihe bagotewe ku kibuga cy’indege cya Goma mbere yo gutaha.
Ku munsi yavugaga ko arwanira ko “Congo iba nziza kurushaho”, umunyamakuru wa BBC yaganiriye n’uwari umuvugizi w’ingabo za leta, Jenerali Majoro Sylvain Ekenge, wavuze ko amaherezo bagomba kwisubiza uduce twafashwe na M23 no gusubizaho ubutegetsi bwa leta.
Mu Gushyingo 2021, nyuma y’imyaka umunani umutwe wa M23 utavugwa mu mirwano, imirwano yongeye kubura mu misozi ya Chanzu na Runyoni, munsi y’ikirunga cya Sabyinyo. Icyo gihe M23 yari yongeye kwisuganya ihangana n’ingabo za leta za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Mbere y’iyo mirwano mishya, izina rya Willy Ngoma ntiryari rizwi, kandi icyo gihe na benshi ntibari bwarimenye nk’uko bimeze ubu.
Guhera mu 2022, nibwo Major Willy Ngoma yatangiye kumvikana cyane mu bitangazamakuru nk’umuvugizi wa M23. Ngoma amaze kwamamara, yakunze kuvuga ko yinjiye muri M23 mu 2012 avuye mu ishyaka rya UDPS, ryashinzwe na Étienne Tshisekedi, ubu rikaba riyobowe n’umuhungu we, Perezida Félix Tshisekedi.

