AmakuruIyobokamana

Byinshi utazi kuri Chris Ndikumana uzwi nka ‘Kanguka’ watangiye asengera abantu bagakira akoresheje interineti

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuvugabutumwa Chris Ndikumana, uzwi cyane kubera gukoresha interineti mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi, yaganiriye na BBC Gahuzamiryango ku rugendo rwe n’aho igitekerezo cya Kanguka cyakomotse.

Chris Ndikumana avuga ko mu 1996 yahishuriwe ko azakorera Imana abinyujije kuri interineti, mu gihe icyo gihe atari azi interineti icyo ari cyo na gato. Ati: “Icyo gihe sinari nzi interineti icyo ari cyo”.

Yamenyekanye cyane kubera ubutumwa bwa Kanguka bwatangiye gukwirakwizwa cyane binyuze kuri WhatsApp, bukamugeza ku bantu benshi mu bihugu n’imigabane itandukanye. Hari n’abemera ko asengera abarwayi bakakira indwara zitandukanye.

Chris Ndikumana yavukiye mu Mujyi wa Bujumbura, mu gace ka Rohero, avukira mu muryango w’abana batandatu.

Ivuka rya Kanguka

Avuga ko yatangiye kugeza ubutumwa bwe ku bantu binyuze kuri interineti mu 2006, abinyujije kuri e-mail. Nyuma, ku itariki ya 16 Ugushyingo 2015, atangira gukwirakwiza ubutumwa bwa Kanguka mu majwi (audio). Ati: “Numvise ijwi rimbwira riti: ‘Ohereza ubutumwa mu majwi'”.

Icyo gihe yari yarafashe inguzanyo muri banki atangiza cyber café, agamije gukoresha ubumenyi yari yarakuye muri Afurika y’Epfo.

Uyu mugabo ufite uburebure bwa metero 1.95 yananditse igitabo yise “L’Hist oire de Kanguka” (Amateka ya Kanguka).

Avuga ko atangira Kanguka mu gihe u Burundi bwari mu bihe bikomeye, abantu bamwe bicwa abandi bagahunga. Yagize ati: “Natekereje gutanga ijambo ryahumuriza abantu bari mu ngorane. Nafashe ijwi ry’iminota irindwi ndaryohereza”.

Akomeza agira ati: “Nari mfite amatsinda atatu ya WhatsApp, buri tsinda rifite abantu 100. Bukeye nasanze abantu barenga 5,000 bamaze gutangira kunkurikira. Ni uko Kanguka yavutse”.

Kuva icyo gihe, umubare w’abamukurikira warakomeje kwiyongera, atangira no gutegura ubutumwa mu Gifaransa no mu Cyongereza.

Imana yamuhaye ububasha bwo gusengera abarwayi bagakira (Ifoto: BBC)

Kugeza ubutumwa mu mahanga

Kuva mu 2017, Chris Ndikumana yatangiye kujya mu bihugu bitandukanye agatanga ubutumwa, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ububiligi, Suwede, Canada, Benin, Côte d’Ivoire n’ahandi.

Aho ajya hose ahuriza hamwe imbaga y’abantu. Mu masengesho ategura, hari n’abantu bazwi ku rwego mpuzamahanga bayitabira, barimo Samuel Eto’o Fils, wahoze ari umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru, ubu akaba ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun. Aherutse kugaragara mu masengesho ya Ndikumana i Cotonou muri Benin.

Ibi bikorwa bitwara amafaranga menshi, ariko Ndikumana avuga ko ava mu bakunzi ba Kanguka. Ati: “Nta mafaranga dusaba. Amafaranga atangwa n’abakunzi ba Kanguka, kandi nta we dusaba ku gahato. Umuntu atanga icyo umutima we umubwiye”.

Avuga ko adasaba icyacumi, yongeraho ati: “Icyacumi cyari mu isezerano rya kera. Mu isezerano rishya, bavuga gutanga unezerewe. None se umuntu yagutegeka ingano y’icyo utanga hanyuma ugatangira unezerewe”?

Avuga kandi ko adafite itorero rye bwite, ahubwo asengera mu itorero asanzwe abarizwamo.

“Si jye ukiza”

Chris Ndikumana avuga ko Imana yamuhaye n’ubutumwa bwo gusengera abarwayi, ariko agashimangira ko atari we ubakiza ahubwo bakizwa n’ukwemera kwa bo. Ati: “Si jye ukiza, ni ukwemera k’umuntu”.

Avuga ko n’umugore we yigeze kurwara bikomeye, maze mu kiganiro cya Kanguka asaba abantu kumusengera. Ati: “Iyo mba mfite ubushobozi bwo gukiza, sinari gusaba abantu kudusengera”.

Ku bavuga ko abemeza ko bakize baba babeshya, Ndikumana asobanura ko abari bafite indwara zikomeye basabwa kwisuzumisha kwa muganga mbere na nyuma, kugira byemezwe n’abaganga.

Chris Ndikumana ubwo yari mu kiganiro na BBC (Ifoto: BBC)

Ibihe bikomeye by’ubuzima

Mu 1995, ubwo abanyeshuri b’Abahutu bicwaga muri Kaminuza y’u Burundi, bigatuma ifungwa amezi abiri, Chris Ndikumana yari muri abo banyeshuri. Icyo gihe yabonye amahirwe yo kujya kwiga muri Afurika y’Epfo, i Johannesburg.

Ariko ahageze ubuzima bwarahindutse: abura aho aba, abura icyo arya, ibintu bye birafatirwa mu nzu yari acumbitsemo.

Avuga ko nyuma yaje kujya gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (icyo gihe yitwaga Zaïre), ariko intambara ihita itangira i Lubumbashi. Ati: “Namaze amezi atanu nta gusohoka. Ntazi uko hanze hasa”.

Yibuka uko yigeze kugera aho aryama hasi, arasonza, abayeho mu buzima bugoye cyane, ariko akemeza ko byose byari umugambi w’Imana.

Hari igihe yagiye yitwa umutekamutwe, abantu bakamuvuga ibyo bashatse. Ariko avuga ko ibyo byamwigishije byinshi. Ati: “Inzira z’Imana ziragoye”.

Avuga ko hari igihe yabujijwe akazi n’Imana, nubwo abandi babonaga ko yari amahirwe akomeye. Ati: “Iyo Imana iguhaye umugambi, iranagutunga”.

Ubukwe bwa Chris na Nadia

Chris Ndikumana afite umugore n’abana bane. Avuga ko ubukwe bwa bo butari bworoshye, cyane cyane ku ruhande rw’umuryango w’umugore we utumvaga impamvu yasubira mu Burundi avuye muri Canada.

Ati: “Batekerezaga ko ndi umutekamutwe, kuko nta kazi nari mfite, ndara mu biro, ngenda n’amaguru”.

Avuga ko babanje kubisengera cyane, maze Imana ikabafasha.

Ati: “Ubukwe bwabaye nta kazi mfite, ariko byose byarakozwe, nta deni na rimwe dusigaranye”.

Samuel Eto’o mu giterane cya Kanguka i Cotonou muri Benin mu Kuboza mu 2025 (Ifoto: BBC)
Aherutse kwandika igitabo kivuga ku butumwa bwa Kanguka (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *