AmakuruPolitiki

Byinshi wamenya kuri Mojtaba Khamenei ushobora kuba umutegetsi w’ikirenga mushya wa Iran

Nyuma y’aho Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei Ayatollah, apfiriye mu bitero byagabwe na Israel n’Amerika, abantu benshi batangiye kwibaza niba umuhungu we Mojtaba Khamenei na we yaraguye muri ibyo bitero.

Mu minsi yakurikiyeho nta makuru yari yatangajwe ku bijyanye n’ubuzima bwe, ariko ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026, televiziyo ya leta ya Iran yatangaje ko akiri muzima kandi ari mu bikorwa byo kuganira no gusuzuma ibibazo bikomeye bireba igihugu, nubwo kugeza ubu atigeze agaragara cyangwa ngo agire icyo atangaza mu ruhame.

Amakuru aturuka ku masoko abiri yo muri Iran, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko Mojtaba ari mu bantu bashobora gusimbura se ku buyobozi bw’ikirenga bw’igihugu, nubwo ibi bitaragenzurwa neza.

Hagati aho, Inteko rusange y’inararibonye igizwe n’abanyamuryango 88 bashinzwe gutora umutegetsi w’ikirenga, bivugwa ko iri hafi gufata umwanzuro kuri uwo mwanya. Ariko amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Fars News Agency, bifitanye isano n’umutwe wa gisirikare wa Islamic Revolutionary Guard Corps, avuga ko iryo tangazo ridashobora gusohoka mbere y’uko Ali Khamenei ashyingurwa.

Ugereranyije na se, Mojtaba Khamenei azwiho kuba umuntu utigaragaza cyane mu ruhame. Ntiyigeze afata umwanya wa politiki mu butegetsi kandi ntiyakunze gutanga ibiganiro cyangwa imbwirwaruhame, uretse amafoto make cyangwa amashusho make yagiye agaragara.

Nubwo bimeze bityo, imyaka myinshi ishize havugwa ko afite ijambo rikomeye inyuma y’ubutegetsi bwa se. Inyandiko za leta y’Amerika zasohotse biciye ku rubuga rubika amabanga y’abategetsi, WikiLeaks, mu mpera z’imyaka ya 2000 zamusobanuye nk’umuntu ukomeye ukorera inyuma y’amarido, ufatwa nk’umuyobozi ufite imbaraga mu buyobozi bw’igihugu, nk’uko byasobanuwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press. Gusa gutorwa kwe bishobora guteza impaka.

Iran yabaye Repubulika ya Kisilamu mu 1979 nyuma y’ihirikwa ry’ubwami bwa ba Shah, kandi amahame ya yo ashingiye ku gutora umutegetsi w’ikirenga hashingiwe ku bumenyi mu by’idini n’ubushobozi bwo kuyobora, aho kuba kuragwa ubutegetsi mu muryango.

Mu myaka ibiri ishize umwe mu bagize Inteko y’Inararibonye yavuze ko Ali Khamenei atari ashyigikiye igitekerezo cy’uko Mojtaba yamusimbura, nubwo Khamenei ubwe atigeze abitangaza ku mugaragaro.

Mojtaba Khamenei ni muntu ki?

Mojtaba Khamenei yakunze kuvugwa ko ashobora kuba umutegetsi wa Iran kuva mu binyacumi by’imyaka ishize (Ifoto: BBC)


Mojtaba Khamenei yavukiye i Mashhad ku wa 8 Nzeri 1969. Ni umuhungu wa kabiri wa Ali Khamenei mu bana batandatu. Yize amashuri yisumbuye mu ishuri ry’idini rya Alavi i Tehran, nyuma aza no kujya kwiga amasomo y’idini mu mujyi mutagatifu wa Qom. Ku myaka 17 yinjiye mu gisirikare mu gihe cy’Intambara ya Iran na Iraq, intambara yamaze imyaka umunani ikomeza gukaza umwuka mubi hagati ya Tehran n’ibihugu by’iburengerazuba byashyigikiraga Iraq.

Mu myaka ya vuba aha, bamwe mu banyapolitiki n’ibinyamakuru bya leta muri Iran batangiye kumwita “Ayatollah”, urwego rwo hejuru mu bayobozi b’idini rya Islam mu ishami rya Shia. Uru rwego rufatwa nk’ingenzi mu kuzuza ibisabwa kugira ngo umuntu abe umutegetsi w’ikirenga, nubwo hari n’igihe se Ali Khamenei ubwe yazamuwe kuri urwo rwego mu buryo bwihuse mbere yo kuba umuyobozi w’ikirenga mu 1989.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko izina rya Mojtaba ryamenyekanye cyane mu matora ya perezida yo mu 2005, yatsinzwe na Mahmoud Ahmadinejad. Umwe mu banyapolitiki baharaniraga impinduka, Mehdi Karroubi, yamushinje kwivanga mu matora akoresheje abasirikare ba IRGC no gufasha Ahmadinejad gutsinda. Ibi birego byongeye kuvugwa mu matora yo mu 2009, yateje imyigaragambyo ikomeye yiswe Green Movement protests in Iran. Abigaragambyaga banamaganye igitekerezo cy’uko Mojtaba ashobora gusimbura se.

Imyigaragambyo yiswe Green Movement yadutse nyuma y’amatora ya perezida yabaye mu mwaka wa 2009 (Ifoto: BBC)


Undi munyapolitiki wari Minisitiri Wungirije w’Ubutegetsi, Mostafa Tajzadeh, yavuze ko ayo matora yari “ihirika ry’ubuyobozi bwa komisiyo y’amatora”. Nyuma y’aho yafunzwe imyaka irindwi, akavuga ko byakozwe ku mabwiriza ya Mojtaba. Abakandida babiri b’impinduka, Mir-Hossein Mousavi na Mehdi Karoubi, na bo bashyizwe mu kato mu ngo za bo nyuma y’amatora ya 2009.

Bamwe batekereza ko Mojtaba Khamenei aramutse abaye umutegetsi w’ikirenga yakomeza politiki zikomeye za se. Hari n’abavuga ko kuba yarabuze se, nyina n’umugore mu bitero byagabwe na Israel n’Amerika bishobora kumutera kutazigera agabanya ubukana ku bihugu by’iburengerazuba. Icyakora azasabwa kwerekana ubushobozi bwe mu kuyobora no gukomeza kubungabunga Repubulika ya Kisilamu, mu gihe bamwe bashobora kutishimira ko ubutegetsi bwaba busa n’uburagwa.

Na none kandi, naramuka atorewe gusimbura se, ashobora guhita aba umwe mu bantu bahigwa cyane, kuko Minisiteri y’Ingabo ya Iran yavuze ko umuntu wese uzasimbura Ali Khamenei azahita aba intego y’abashaka kumwivugana.

Ifoto yo mu 2024 igaragaza Mojtaba Khamenei ari mu ruzinduko ku biro by’umutwe wa Hezbollah i Tehran (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *