AmakuruImikinoSports

Byiringiro Lague yatawe muri yombi

Umukinnyi wa Police FC, Byiringiro Lague, biravugwa ko yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize azira gutwara imodoka yanyweye ibisindisha.

Biravugwa ko yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ndetse yanagerageje kunaniza ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ngo yitwaje ikipe akinira, bikaza kumuviramo gutabwa muri yombi.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’ikipe akinira ntacyo burifuza kuvuga kuri iyo ngingo, buvuga ko ari ubuzima bwe bwite kandi ko nta cyo bashaka kubitangazaho.

Byiringiro Lague ntiyagaragaye mu myitozo y’ikipe yabaye ku munsi w’ejo, ku Cyumweru tariki ya 22/02/2026.

Byiringiro Lague ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina nka rutahizamu (rutahizamu unyura ku mpande), ubu ukinira ikipe ya Police FC mu Rwanda. Yagarutse muri shampiyona y’u Rwanda muri Mutarama 2025 nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede ku bwumvikane bw’impande zombi.

Muri Police FC yasinye amasezerano y’umwaka n’igice muri Mutarama 2025, azageza mu mpeshyi ya 2026. Muri Mutarama 2026, yatsindiye Police FC igitego yatsinze Rayon Sports (1-0) mu gikombe cy’Intwari (Hero Cup 2026).

Lague Byiringiro ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), yatangiye kuyikinira bwa mbere mu mwaka wa 2021 mu mikino ya CHAN yabereye muri Cameroon, aho yatsinze igitego cye cya mbere mpuzamahanga mu mukino wahuje u Rwanda na Mozambique.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *