CAF yahagaritse Eto’o imikino ine kubera imyitwarire ye mu gikombe cy’Afurika
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahawe igihano cyo guhagarikwa imikino ine azira imyitwarire itavugwaho rumwe, yabereye mu mukino w’Igikombe cy’Afurika (AFCON) wabaye ku wa Gatanu ushize aho Cameroun yatsinzwe na Maroc ibitego 2-0, nk’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryabitangaje mu itangazo rya ryo.
Bivugwa ko Samuel Eto’o yagaragaje uburakari n’ibimenyetso byo kutishimira imyanzuro y’abasifuzi, mu gihe yari ari kumwe na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe.
Akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire kanamuciye ihazabu y’amadolari 20,000 (arenga miliyoni 29 FRw), icyemezo FECAFOOT (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun) ivuga ko kitakurikije ibisobanuro bifatika.
Reuters yavuze ko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, FECAFOOT yavuze ko uburyo bwihuse bwakoreshejwe hafatwa iki cyemezo butubahirije ibisabwa mu butabera buboneye, bityo ko buzajuririrwa.
FECAFOOT yongeye gushimangira ko ishyigikiye Perezida wa yo, kandi ko yiyemeje kubahiriza amahame agenga ubutabera bufite icyizere mu bijyanye n’ibihano by’imyitwarire.
Ku rundi ruhande, igihugu cyakiriye irushanwa, Maroc, kizahura na Sénégal ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Afurika cya 2025 uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026.

