CFSG yatangije gahunda yo kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda
Ubuyobozi bw’ishuri rya Collège Fondation Sina Gérard (CFSG) ku bufatanye n’Umuryango Benimana Initiatives, bwatangije ku mugaragaro gahunda igamije gushimangira no kunoza ururimi rw’ikinyarwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026.
Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda, binyuze mu kunoza imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda mu banyeshuri n’abarezi. Ni muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye hamwe b’abanyeshuri biga muri iki kigo.
Ubwo baganiraga na Kigali24, uhagarariye Benimana Initiatives yavuze ko ari gahunda yo gusigasira ururimi kugira ngo umuco utazacika ukundi kuko ubusanzwe ururimi ni rwo ngobyi ihetse umuco.
Yagize ati: “Icyo Benimana yaje gukora ni ukugira ngo isane uwo mworera, yunge Umunyarwanda n’umuco we kugira ngo Umunyarwanda atere imbere akurikije umuco we kandi akure ari wo umurangaje imbere”.
Yakomeje avuga ko umwana wese uzajya arangiza muri iki kigo azajya akora akazi kajyanye n’ibyo yize ariko yishingikirije umuco we.

Umuyobozi w’iri shuri na we avuga ko ari igikorwa cyiza cyo kurushaho guteza imbere ururimi gakondo kuko ngo nubwo basanzwe bigisha Ikinyarwanda ariko bibanda kuvuga indimi z’amahanga.
Ati: “Impamvu muri kubona turi kuzana Benimana Initiatives ni ukugira ngo dushimangire cya Kinyarwanda bakivuge neza. Ubusanzwe amasomo bayiga mu Cyongereza n’Igifaransa ndetse ugasanga tubahatira kuvuga Icyongereza kugira ngo bakimenye. Ibi rero bizafasha aba banyeshuri kubaha umwamya uhagije wo gukoresha ururimi rwacu kugira ngo batazarwibagirwa”.
Uretse aba kandi Dr. Sina Gérard wahsinze iri shuri, avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyashimangiwe na Perezida wa Repubulika ko Ikinyarwanda kitagomba gucika no kwibagirana ukundi mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda.
Ati: “Ijambo umukuru w’Igihugu yavuze, natwe tuba tubibona. Reba nawe, uganira n’umwana cyangwa umuntu mukuru ukumva arakubwiye ngo: ‘Ubutaha nagiye i Kigali guhaha’ ukumva arabicuritse ntibijyanye. Ni ugufatanya rero kubaka u Rwanda rw’ejo kuko ntiruzashingira ku bukungu bw’amafaranga gusa ahubwo ruzashingira no gukomera ku muco”.
Ubwo hatangizwaga iyi gahunda, abanyeshuri bo muri CFSG bagaragaje ubudasa kuko bari basanzwe bazi neza ibijyanye no kunoza umuco nyarwanda, haba mu mbyino, ibisakuzo n’imivugo.


