Clapton Kibonge agiye kugaruka mu muziki ashyira hanze Album
Mugisha Emmanuel wampaye nka Clapton Kibonge akaba umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye mu Rwanda, yatangaje ko agiye gusubukura umuziki nyuma y’igihe yarawuhagaritse kubera uburwayi bw’ibihaha.
Uyu munyarwenya yabwiye Igihe Sports Club ko ubu ari gutegura album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo zo guhimbaza Imana, n’urwenya, ndetse n’imwe yo gukunda igihugu.
Clapton yavuze ko impamvu adaherutse gushyira hanze indirimbo bitewe n’uburwayi bw’ibihaha yagize.
Ati “Nagize ikibazo cy’ibihaha bituma mpagarika umuziki kandi urabizi kuririmba bisaba umwuka.
Ubu noneho meze neza ndigutegura album izaba iriho indirimbo zihimbaza Imana, iz’urwenya n’iyo gukunda igihugu.
”Uyu munyarwenya ashima Imana cyane kuba yaramaze imyaka 29 arwaye ibihaha, ariko ubu akaba yarakize neza nyuma yo kubagwa mu 2024.
Clapton nubwo amenyerewe muri cinema n’urwenya anyuzamo akanaririmba dore ko yakoze indirimbo zanyuze bamwe zirimo “Isengesho”, “Fata telefoni Mana” n’izindi

