Colombia: Impanuka y’indege yahitanye abari bayirimo bose
Indege itwara abagenzi yakoze impanuka mu majyaruguru ya Colombia, ihitana abantu 15 bose bari bayirimo, nk’uko byemejwe n’ikigo cy’indege cya Leta ya Colombia, Satena.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Satena yavuze ko indege ya yo yo mu bwoko bwa Beechcraft 1900 yakoze impanuka ikomeye yahitanye abayirimo bose, ariko ntiyatangaje andi makuru arambuye. Ibisigazwa by’iyo ndege byaje kubonwa mu gace k’imisozi miremire.
Ku rutonde rw’abari bayirimo, harimo umudepite Diógenes Quintero Amaya na Carlos Salcedo, wari umukandida mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri icyo gihugu.
Satena yari yabanje gutangaza ko yabuze itumanaho n’iyo ndege iminota 11 mbere y’uko yagombaga kugwa mu mujyi wa Ocaña, uherereye hafi y’umupaka wa Venezuela, ku isaha ya saa sita n’iminota itanu ku isaha yo muri Colombia ku wa Gatatu w’ejo hashize(17:05 ku isaha ya GMT).
Iyo ndege, yitwa NSE 8849, yari yahagurutse mu mujyi wa Cúcuta, uherereye mu bilometero hafi 100 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ocaña, itwaye abagenzi 13 n’abakozi babiri.
Ibikorwa byo gushakisha byahise bitangira muri ako gace k’imisozi, hanashyirwaho umurongo wa telefoni wagenewe gufasha imiryango y’abari mu ndege. Guverineri w’Intara ya Norte de Santander, William Villamizar, yabwiye ikinyamakuru Semana ko imirambo irindwi yari imaze kuboneka.
Ingabo za Colombia zagize uruhare mu bikorwa byo gushakisha mu gace indege yaburiyemo, kakaba karimo n’uduce tugenzurwa n’umutwe w’inyeshyamba wa ELN.
Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yihanganishije imiryango y’ababuze aba bo, anyuze ku rubuga X, avuga ko ababajwe cyane n’iyo mpanuka. Ku rubuga rwa Facebook rwa Quintero, hasohotse itangazo ryemeza urupfu rwe, rimusobanura nk’umugabo wagize ubuzima bwe bwose arangwa no gukorera no gufasha abakene n’abari mu kaga.
Quintero yari umwe mu bagize imyanya 16 yihariye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Colombia, igenewe guhagararira abagizweho ingaruka z’amakimbirane yabaye hagati ya Leta ya Colombia n’imitwe yitwaje intwaro irimo umutwe wa FARC.


