Congo yinjiza FDLR mu ngabo zayo MONUSCO irebera nk’uko MINUAR yerebeye itegurwa rya Jenoside – Minisitiri Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, agaragaza ko hari ibimenyetso byirengagijwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bisa n’ibiri kwirengagizwa ku kibazo cy’impunzi z’Abatutsi b’Abanye-Congo zimaze imyaka 33 mu buhungiro.
Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2026 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Muri iki gikorwa Minisitiri Dr Bizimana yagarutse ku bimenyetso byirengagijwe n’amahanga ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwa avuga ko bisa neza n’ibiri kwirengagizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagarutse ku kibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka 33 mu buhungiro.
Yavuze izi mpunzi zameneshejwe n’umutwe wa FDLR washyizwe ku rutonde na Loni rw’imitwe yiterabwoba igomba guseswa ariko ubutegetsi bwa RDC bukaba bwarahuje uyu mutwe n’ingabo zayo FARDC.
Yagize ati: “ izi mpunzi zameneshejwe n’abarwanyi ba FDLR bagizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda nyamara umuryango w’abibumbye wafashe ibyemezo byinshi byerekana ko FDLR ari umutwe witerabwoba ugomba guseswa.”
Akomeza avuga ko Umuryango w’Abibumbye wagiye ufata ibyemezo bitandukanye bisaba ko imitwe irimo FDLR, EX-FAR n’Interahamwe ko iseswa, ikanahagarikirwa inkunga yose ihabwa yaba iy’amafaranga, ibikoresho cyangwa indi yose ihabwa iyo mitwe haba ubwayo cyangwa mu nyungu zayo.
Minisitiri Bizimana avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurnga ku byemezo byafashwe na Loni ikaba ikomeje kwinjiza FDLR mu ngabo zayo FARDC, mu gihe MONUSCO ibirebera nk’uko MINUAR yarebereye Abatutsi bari kwicwa.
Yagize ati “ Ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinjiza FDLR mu ngabo zayo MONUSCO ibirebera nk’uko MINUAR yarebereye itegurwa rya Jenoside mu Rwanda”.“Abategetsi ba Congo bahamagarira urwango nk’uko byakorwaga mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994”.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaraje ko nubwo Umuryango w’Abibumbye wafashe ibyemezo bigamije kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubu bitarubahirizwa aho ukomeje kwirengagiza Abatutsi b’Abanye-Congo bakomeje kwicwa no kumeneshwa bigizwemo uruhare n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.
Tariki 4 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yavugiye kuri televiziyo yise Abatutsi abicanyi.
Ku wa 24 Ugushyingo 2024, Uwari Minisitiri w’Ubutabera, Constan Mutamba, ubwo yari i Goma yasabye ko abatutsi bicwa haherewe ku bayobozi bakuru b’u Rwanda.
Ku wa 28 Ukuboza 2025, Umuvugizi w’Ingabo za RDC, FARDC, Gen Ekenge yahamagariye kuri televiziyo y’Igihugu urwango ku batutsikazi.
Minisitiri Dr. Bizimana yanavuze ko impuguke za Loni zoherezwa muri RDC zibogama muri raporo zazo.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na wo werekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yashoboraga guhagarikwa iyo umuryango mpuzamahanga ukora mu bubasha bwawo wari ufite.
Yasobanuye kandi ko hari ibimenyetso byinshi byagiye byirengagizwa mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, ku buryo iyo byitabwaho yari guhagarikwa mbere y’uko Abatutsi barenga miliyoni bicwa mu minsi 100 gusa.


