CP Theos Badege yahawe inshingano nshya
CP Theos Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije muri RCS (Rwanda Correctional Service).
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Mata 2026 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abarimo CP Theos Badege wagizwe Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora RCS (Rwanda Correctional Service).
CP Badege yakoraga muri Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
CP Theos Badege yakoze inshingano zinyuranye muri Polisi y’u Rwanda zirimo kuyobora Ishami ryari rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ndetse no kuba Umuvugizi.
Abandi bashyizwe mu nshingano barimo Habimana Donath yagizwe Umushinjacyaha wo ku rwego rw’lgihugu mu Bushinjacyaha Bukuru (NPPA).
Mu Rwego rw’Umuvunyi; Mbabazi Judith yagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane.
Mu Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), hashyizweho abayobozi mu myanya ikurikira:
Nsengiyumva Joseph Cedrick, Chief Corporate Affairs OfficerKayibanda Richard, Chief Licensing Officer
Niwenshuti Richard yagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI), naho Tubane Chance agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa w’iki kigo.
Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu rwego rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hirya no hino ku Isi.
Abanyarwanda bagomba gutahiriza umugozi umwe mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwiyunge, ndetse n’amahoro n’umudendezo by’Abanyarwanda.



