AmakuruImyidagaduroShowbiz

Davis D agiye gutaramira muri DR Congo

Umuhanzi Icyishaka Davis uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Davis D, agiye gutaramira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Bukavu ugenzurwa na AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025.

Nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa Instagram, igitaramo cya Davis D kirabera ahitwa “Vamos RHT Lounge&Bar” guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Mu kumenyesha iki gitaramo yanditse ko agiye gutaramira abanya-Bukavu ndetse ko ari nko mu rugo. Yagize ati: “Bukavu rugo runini, umuhungu wanyu mukunda nje kubataramira kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ni bwo uyu muhanzi yahagurutse ku Kibuga cy’i Ndege i Kanombe yerekeje i Bukavu aho ari butaramire ku mugoroba. Ni ubwa mbere mu mateka ye agiye gutaramira muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Abavangamiziki (Deejays) bari bumufashe gususurutsa abari bwitabire iki gitaramo barimo DJ Blaise, DJ Billgates DJ King hamwe na DJ Ben w’umutumirwa. Naho kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga ya Congo (15,000FC) ahasanzwe ni ukuvuga hafi ibihumbi icumi by’amanyarwanda (10,000Frw) n’amadorali icumi ($10) mu myanya y’icyubahiro ni ukuvuga hafi ibihumbi cumi na bitanu y’amanyarwanda (15,000Frw).

Davis D agiye gukorera iki gitaramo hanze y’u Rwanda nyuma y’ibindi bitaramo bitandukanye aheruka gukorera ku mugabane w’Uburayi mu bihugu birimo Pologne, Suède ndetse n’icyo yakoreye mu Bubiligi. Ikindi ni uko ageze kure umushinga wo gushyira hanze alubumu ye ya gatatu mbere y’uko uyu mwaka wa 2025 urangira.

Davis D agiye gutaramira i Bukavu muri DRC

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *