AmakuruUbuzima

Delhi: Ihumana ry’ikirere rikomeje gushyira benshi mu kaga

Kuva mu 2022 kugeza mu 2024, amavuriro atandatu ya leta i Delhi yakiriye abarwayi basaga 200,000 barwaye indwara z’ubuhumekero bukabije. Muri icyo gihe, abarenga 30,000 boherejwe mu bitaro bikuru.

Umwuka wuzuyemo uburozi ni ikibazo gihoraho i Delhi cyane cyane mu bihe by’ubukonje. Mu byumweru bishize, Igipimo cy’uko umwuka uhagaze (AQI: Air Quality Index) cyagaragaje ko ihumana ry’ikirere ryageze ku gipimo kirenga inshuro 20 ugereranyije n’ibyo OMS yemera.

Iri humana ry’ikirere riterwa n’imyotsi y’inganda n’imodoka, ubushyuhe bugabanuka, umuyaga muke n’iyangizwa rituruka ku gutwika ibisigazwa by’imyaka mu bice byegereye Delhi.

Amavuriro ya leta yakiriye abarwayi 67,054 mu 2022; yakira 69,293 mu 2023 na 68,411 mu 2024. Guverinoma ivuga ko ubwinshi bw’abo barwayi bujyanye n’iyongera ry’ihumana, ariko ko bitemeza byanze bikunze ko ari yo mpamvu nyayo.

AQI i Delhi kenshi igipimo cyarenze 400 mu myaka ishize, bikomeza gushyira mu byago n’abantu basanzwe bafite ubuzima bwiza. Kuri uyu wa Gatatu mugitondo, AQI yari hafi ya 380.

Ibitaro byinshi muri Delhi n’uturere tuyikikije birimo kwakira abana benshi barwaye kubera umwuka wanduye. Ku wa Gatatu, urukiko rukuru rwa Delhi ruzumva ikirego gisaba ingamba zihutirwa zo kugabanya ubu bwandu, mu gihe n’urukiko rw’ikirenga rw’Ubuhinde rukomeje kugaragaza impungenge ku ihumana ry’umwuka.

Mu bisanzwe dore ibisibanuro by’ibipimo by’uko umwuka uhagaze (AQI).

Iyo igipimo kigaragaza 0–50: umwuka uba ari mwiza. 51–100: umwuka ukwiriye, nta kibazo gikomeye wateza. 101–150: umwuka ubangamiye abantu bamwe, cyane cyane abafite indwara z’ubuhumekero. 151–200: umwuka warangiritse, ushobora kubangamira benshi. 201–300: bibi cyane. 300 hejuru: bibangamiye cyane ubuzima bwa buri wese.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *