AmakuruImyidagaduro

DJ Toxxyk yagonze umupolisi ahita apfa

Arnold Ishimwe uzwi mu kuvangavanga imiziki ku izina rya Dj Toxxyk, bivugwa ko yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda bikamuviramo urupfu.

Aya makuru avuga ko yafashwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, ubwo yari atashye avuye mu kazi ke.

Amakuru akomeza avuga ko Dj Toxxyk yari amaze gucuranga muri Kigali Universe, ahari hateguwe ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu bigamije gufasha abantu kwinjira mu mpera z’icyumweru.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru 3D TV Rwanda, umwe mu bari hafi y’aho impanuka yabereye yavuze ko umupolisi wagwiriwe n’iyi mpanuka yari yamuhagaritse kuko yari afite umuvuduko mwinshi, ariko akanga guhagarara.

Bivugwa ko Dj Toxxyk ashobora kuba atabonye uwo mupolisi wamuhagarikaga kuko yagenda yihuta cyane, ari na ko byamuviriyemo kumugonga.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati: “Twari tuvanye na we Kigali Universe mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe. Ageze hafi ya rond-point yihutaga cyane, umupolisi aramuhagarika, ariko birangira amugonze, ahita yitaba Imana.”

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko ibi byabaye koko, aho uyu muvangamiziki yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo akorweho iperereza nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Karongi arimo acika.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *