Djihad yageze ku rukiko yambaye nk’ininja
Uzabakiriho Cyprien wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Djihad yageze ku Ngoro y’Ubutabera y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yambaye mu buryo budasanzwe butagaragaza isura, uburyo bukunzwe gukoreshwa n’abakina amafilimi yo kwiyoberanya bapfutse mu maso.
Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ubwo uyu Djihada hamwe na bagenzi be bagezwaga ku rukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza baregwamo icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano ubwo yari kumwe n’umukunzi we mu gikorwa cy’abakuze.
Djihad na bagenzi be; Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K-John baherukaga kwitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, maze urubanza rwimurirwa uyu munsi.
Iburanisha rya mbere ryari riteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2025 risubikwa kubera ko umwe mu baregwa, Ishimwe Patrick (Pazzo Man), yatangaje ko atabonye umwanya uhagije wo kwitegura kuko yari yatinze kubona dosiye y’ikirego kandi agikeneye gushaka umwunganizi mu mategeko. Nubwo mugenzi we K-John yari yiteguye kuburana, ubushinjacyaha bwavuze ko bakurikiranywe mu rubanza rumwe bityo bagomba kuburana bari hamwe.
Djihad, watawe muri yombi ku wa 26 Ugushyingo 2025, ku byaha yari amaze kuregwa hagati ya Werurwe n’Ugushyingo 2025 byari icyenda, isesengura ryagaragaje ko bitandatu muri byo ari ibyo Ubushinjacyaha bugomba kuregera urukiko, naho bitatu bikaba ibyaha mbonezamubano. Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Djihad yahise ishyikirizwa ubushinjacyaha kuko iperereza rye ryari rimaze igihe rikorwa, hanyuma akongerwaho n’icyaha cyo gukwirakwiza ayo mashusho.

Uko Djihad yari yambaye ubwo yagezwaga ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro
