AmakuruImyidagaduro

Djihad yarize mu rukiko asabirwa gufungwa imyaka itanu : Ibyaranze Urubanza

Ku wa 17 Gashyantare 2026 ahagana saa sita na 17′ Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kalisa John, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man na Ishimwe François Xavier. 

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu abo bose nyuma yo kugaragara ko  bahamya nicyaha cyo gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yatanze ikirego yemera ko yifashe amashusho akora imibonano mpuzabitsina ku bushake kandi akayabika kuri email ye ariko kuko Ishimwe Patrick (Pazzo man) wari umujyanama we ngo yaje kuyamanura (Downloading) akayasangiza Kalisa John ngo wamufashije kuyakwirakwiza.

Ubushinjacyaha bwanyomoje Ishimwe Patrick alias Pazzo Man wavuze ko email ya Yampano ikoreshwa n’abantu batatu nyamara nta bimenyetso yerekanye. 

Umushinjacyaha yavuze ko itegeko rivuga ko ku byaha by’ikoranabuhanga raporo ya Cyber iba ari ihame.

Ishimwe Patrick alias Pazzo Man yavuze ko yagaragaje abantu bose bari bafite ububasha bwo kwinjira kuri email ya Yampano ariko ntabwo Ubushinjacyaha bwigeze bubakoraho iperereza.

 Muri abo barimo umukozi wo mu rugo watwaye telefoni ya Yampano. 

Yampano yavuze ko Djihad yafashe amashusho ye akora imibonano mpuzabitsana akayashyira kuri status ye ya WhatsApp.

Ubushinjacyaha bumaze kugaragaza ko Djihad yakoze ikiganiro avuga ko’Imipuri y’i Nyarugenge irajagaraye ‘ muri icyo kiganiro yavugije ingoma noneho aravuga ngo gitare ari ku ngoma.

Hari Semuhungu Eric yabwiye Yampano ko Djihad yasakaje amashusho y’urukozasoni kuri WhatsApp status. 

Undi wagaragaye mu rubanza ni Gatete Shalon alias Xinda watanze ubuhamya ko yabonye amashusho y’urukozasoni ya Yampano yasakajwe na Djihad. 

Djihad yafashe umwanya avuga ko abatangabuhamya atabemera kuko bafitanye ibibazo.

Kuri Semuhungu Eric yavuze ko  bafitanye ikibazo gituruka ku kuba yaramukozeho ikiganiro igihe yari mu rukiko muri Amerika. 

Kuri Xinda, Djihad yavuze ko yigeze kumukoraho ikiganiro igihe yajyanwaga muri Huye Isange Rehabilitation Center kwivuza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’Urumogi.

Mu gusoza kwisobanura Djihad yasabye ko Urukiko rwamurekura kuko arengana. 

Yabwiye Urukiko ko mu rubanza rw’iminsi 30 y’agateganyo Ubushinjacyaha bwavuze ko uwabonye screen shot yitwa Odette none uyu munsi hajemo undi mutangabuhamya mushya witwa Xinda.

Yasabye ko Ubushinjacyaha bwagaragaza amashusho yasakajwe na Djihad yari iriho amashusho y’urukozasoni ya Yampano. 

Uwunganira Djihad yavuze ko screen shot iriho uwitwa Djihad kandi ba Djihad ni benshi. Ku itariki 9 Ugushyingo 2025 nibwo Semuhungu Eric yabonye iyo screen shot y’amashusho y’urukozasoni ya Yampano. 

Urukiko rwongeye kubaza Djihad kuba yarashinze urubuga rw’abantu 989 bakaba barasakaje ayo mashusho ,niba nta ruhare abifitemo. Maitre Bayisabe Irene yibukije Urukiko ko uburyo Djihad yisobanuye akarira byerekana ko arengana. 

Uyu munyamategeko yibukije Urukiko ko nta raporo ya Cyber yerekana ko yasakaje amashusho y’urukozasoni ya Yampano. 

Yabwiye Urukiko ko Djihad nta bushake yagize bwo gusakaza amashusho. 

Yikije cyane kuri Yampano washyize amashusho kuri email asangiye n’abantu batatu, yakabaye ari we ubiryozwa mu Butabera.

Yavuze ko mu kiganiro yakoze yabujije abamukurikira kudasakaza amashusho y’urukozasoni. Umushinjacyaha yavuze ko Djihad bamusanganye amashusho atanu y’urukozasoni.

Nta muntu rero Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yasakajeho amashusho y’urukozasoni ya Yampano.

Uwitwa Xinda ngo yari yicaranye na Semuhungu Eric avuga ko yabonye Screen shot Djihad yasakaje z’amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Bayisabe Irene yibukije Urukiko ko ba Djihad ari benshi ku buryo hakwiriye gushakishwa nimero za Djihad nyirizina .

Bayisabe Irene yasabye ko Djihad yagirwa umwere kuko yakoze ikiganiro mu rwego rwo gukumira. Yibukije Urukiko ko ibirebana n’amategeko asobanura ko nta gihano ku cyaha kitakozwe. Ahubwo ku bwe asanga Yampano yarakoze ibiremereye kurusha Djihad. 

Djihadi yabwiye Urukiko ko atigeze yohereza umuntu n’umwe amashusho y’urukozasoni, akemera ko yayabonye muri ya group ya WhatsApp.

Ati “Ndi imbere yanyu, nta muntu n’umwe nigeze noherereza ayo mashusho kubera ko nzi ko bigize icyaha.”

Kuri Kalisa John we ngo yahaye Papa Cyangwe ‘screenshot’ y’amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina. Bwagaragaje ko ayo mashusho yayasabye Papy Nesta bareganwa kandi ko ngo yari agamije kuyikwirakwiza.

Kalisa John yahakanye ibyo gutangaza ayo mashusho, avuga ko ayasaba atari agamije kuyatangaza kandi ko nta muntu n’umwe yari agamije kuyasangiza.

Ishimwe François Xavier yemeye ko telefoni ye ari yo yakoreshejwe mu guhererekanya amashusho ya Yampano ariko akavuga ko hari umukozi bari baturanye ari na we wakundaga kuyikoresha.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko yacaga abantu amafaranga 200 Frw cyangwa 100 Frw kugira ngo aboherereze amashusho ya Yampano.

Telefoni ye kandi ngo yasanzwemo amashusho menshi y’urukozasoni yasangizaga abantu abanje kubaca amafaranga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yabaga muri group ya WhatsApp, isangirizwamo amashusho y’urukozasoni ihuriweho n’abo mu Rwanda, u Burundi na Uganda.

Bwerekanye kandi ko muri telefoni ye hasanzwe ibiciro byerekana ko kwigisha imibonano mpuzabitsina ari 10.000 Frw, guhuza umuntu n’umukunzi ari 5.000 Frw, amashusho yigisha gukora imibonano mpuzabitsina yishyurwa 5.000 Frw, gukoresha uburyo bwo guhamagara imbona nkubone ‘Video call’ mu gukora imibonano mpuzabitsina ni 15.000 Frw.

Muri telefone ye kandi harimo amakuru agaragaza ko guhuza umuntu n’umukobwa bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa sugar mummy ari 30.000 Frw, gukora imibonano mpuzabitsina online ni 10.000 Frw, guhabwa amashusho y’urukozasoni nyarwanda ni 10.000 FRw, aya Baltazar ni 5.000 Frw, iya ya Mpano ni 5.000 Frw, mu gihe kuguhuza n’umugore muzabana ari 30.000 Frw.

Kwizera Nestor yemeye ko ayo mashusho yayahawe akayohereza abantu babiri barimo na Kalisa John kandi ko yayabonye na we yaramaze kugera hanze.

Yasobanuriye urukiko ko atigeze ayasangiza abandi bantu, asaba kugirwa umwere ku byaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko kwakira ikirego cyabwo, rugahamya abaregwa icyaha rubakurikiranyeho, bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kuri buri umwe.

Abaregwa bose bireguye bahakana ibyaha, bagasaba urukiko ko rwabarenganura, bagahabwa ubutabera.

Urukiko rwashyize isomwa ry’umwanzuro w’urubanza ku wa 27 Gashyantare 2026 Saa Cyenda.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *