AmakuruPolitiki

Donald Trump yaba agiye guhagarika ibitero kuri Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihe cyo guhagarika ibitero kuri Iran cyegereje vuba aha kuko ngo intego ziri kugerwaho.

Perezida Trump anyuze ku rubuga rwa Truth Social yaciye amarenga ko bidatinze ashobora guhagarika ibitero ingabo z’igihugu cye ziri kugaba kuri Iran guhera tariki ya 28 Gashyantare 2026.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 20 Werurwe 2026, Trump yatangaje ko Amerika iri gusatira intego yihaye muri ibi bitero zirimo kugabanya ubushobozi Iran ifite mu bijyanye na misile n’intwaro zizirasa kure, gusenya inganda za gisirikare, gusenya igisirikare kirwanira mu mazi no mu kirere no kuyibuza gukora intwaro kirimbuzi.

Trump yanditse agira ati “Turi gusatira intego zacu mu gihe dutekereza guhagarika ibikorwa byacu bya gisirikare bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati byerekeye kuri Leta y’Iterabwova ya Iran.”

Trump yari yaratangaje ko Amerika izohereza ubwato bw’intambara mu muyoboro wa Hormuz kugira ngo yifatanye n’ibindi bihugu kurinda umutekano wawo, mu gihe ingabo za Iran zigerageza kuwufunga zigamije guhagarika ibikomoka kuri peteroli biwunyuramo.

Ariko ku wa 20 Werurwe yaraye atangaje ko umuyoboro wa Hormuz ugomba kurindirwa umutekano ariko ko atari Amerika izabikora, ahubwo ko ari inshingano y’ibihugu biwukoresha, icyakoze ngo nisabwa ubufasha, izabutanga.

Ku itariki ya 15 Werurwe 2026, Perezida Trump yemeje ko Amerika “yashenye burundu” ikirwa cya Kharg muri Iran (icyambu gikomeye cya Peteroli), avuga ko bishobora no kongera kuraswaho “byo kwishimisha”.

Ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko intego ari ugusenya burundu ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran, cyane cyane ubushobozi bwayo mu mazi, kandi ko biteze ko ibi bitero bizamara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu.

Iyo ntambara yatangiye itariki 28 Gashyantare 2026 aho ibitero bya Israel ku munsi wa mbere byahitanye umukuru w’ikirenga w’icyo gihugu Ali Hosseini Khamenei.

Uwo mugabo yishwe ari kumwe na bamwe mu muryango we, n’abandi bategetsi bakuru b’igihugu mu nzego z’umutekano na politike.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *