AmakuruUbuzima

DR Congo: Umusirikare w’imyaka 102 aracyari mu kazi

Ku myaka ye, 1er sergent-major Luhembwe Alfani yakabaye yitwa ‘sekombata’—izina rihabwa abasirikare bakuze bakunze kwitanga mu ntambara zitandukanye—ariko we akomeje kwambara impuzankano ya gisirikare no gukora akazi ke.

Minisiteri y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Luhembwe, w’imyaka 102, akiri mu kazi k’igisirikare, amaze imyaka 78 akorera igihugu.

Uyu musirikare akorera mu mujyi wa Kisangani, intara ya Tshopo, aho ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wari uri mu ruzinduko muri ako gace, bakaganira ku butwari n’ubudahemuka bwe, nk’uko Minisiteri y’Ingabo ibitangaza. Nta byinshi byari bizwi ku buzima bwe bwite, ariko akazi ke kazwiho gusaba ubwitange, ikinyabupfura, n’imbaraga z’umubiri.

Muri RDC, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku bakozi basanzwe ni 60, mu gihe itegeko ryo mu mwaka wa 2013 ry’imiterere y’ingabo rivuga ko umusirikare w’ipeti rya Luhembwe yemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 50, bivuze ko yari akwiye kuba yarasezerewe mu 1975 mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

Gusa mu mirimo ya leta haracyari ikibazo cy’abakozi bakuze bakiri mu kazi kubera gutinya kujya mu kiruhuko, kandi amafaranga ya ‘pension’ ya bo ntabageraho.

Mu 2022, Minisiteri y’Imirimo ya Leta yatangaje ko abakozi hafi 400,000 bari mu myaka 70, 80, 90, ndetse na 100 bakiri mu kazi bategereje gushimirwa no gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru mu buryo bwemewe, bityo bagatahana icyizere ko ‘pension’ ya bo izajya ibageraho. Luhembwe ashobora kuba ari umwe muri abo bakozi.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Luhembwe yinjiye mu gisirikare nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi. Niba atarazirwanye, ashobora kuba yaragize uruhare mu ntambara nyinshi zabaye muri Congo, harimo izabaye mu myaka ya 1960, intambara za Congo I na II mu myaka ya za 1990 n’intangiriro ya 2000, n’izindi. Intambara ziri kuba ubu mu burasirazuba bwa Congo bishoboka ko zasanaze atagifite imbaraga zo kujya mu mirwano.

Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, yavuze ko Luhembwe ari ikimenyetso cy’ubutwari, ikinyabupfura, no kwitangira igihugu, kandi ko akwiye guhabwa ishimwe rya Repubulika. Yizeje ko mu minsi iri imbere Luhembwe azambikwa impeta y’ishimwe ku bw’ubudahemuka mu gukorera igihugu.

Minisitiri w’Ingabo yabwiye 1er Sergent Major Luhambwe ko azambikwa impeta z’ishimwe

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *