DR Congo yateye ikirenge kimwe mu gikombe cy’Isi cya 2026
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateye ikirenge kimwe mu gikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Nigeria kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko iminota 120 irangiye banganya 1-1 mu mukino wa nyuma wo mu matsinda mu guhatanira kuzitabira iri rushanwa.
Kapiteni w’Ingwe za DR Congo, Chancel Mbemba, ni we watsinze penaliti y’ingenzi yabahesheje intsinzi, nyuma y’uko umunyezamu wasimbuye Timothy Fayulu — winjijwe by’umwihariko kugira ngo afashe mu gutera no gukiza penaliti — akuyemo umupira wari utewe na Semi Ajayi wa Nigeria kuri penaliti ya gatandatu.
DR Congo itegereje tombola izaba ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025 izerekana uko amakipe mu mikino mpuzamigabane izabera muri Maroc muri Werurwe 2026, aho amakipe atandatu azahatanira umwanya w’amakipe abiri azitabira Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe 48.
Frank Onyeka ni we wafunguye amazamu hakiri kare mu munota wa gatatu, ku ishoti ryahinduye icyerekezo rikajya mu izamu, bituma Nigeria itangira neza. Nyuma y’iminota irenga 30, Meschack Elia yishyuriye DR Congo atsindiye hafi y’izamu.
Nyuma yo gusimbuza rutahizamu wa bo ukomeye Victor Osimhen mu gice cya mbere, Nigeria yahise itakaza imbaraga zo gusatira bituma DR Congo iyobora umukino, irawigarurira kandi byagaragaraga nk’ishobora kubona igitego cy’intsinzi.
Mu minota y’inyongera, Mbemba yabonye uburyo bwari gushimangira intsinzi, ariko umunyezamu wa Nigeria Stanley Nwabali akuramo umupira n’umutwe wari ugiye gucengera mu izamu hafi y’inguni cy’iburyo.
Nyuma ya ho hakurikiyeho penaliti zatewe mu mvura nyinshi, maze Mbemba atsinda penaliti ye, ahita ashimangira intsinzi ya DR Congo.
Abakinnyi ba DR Congo bahise biruka ikibuga cyose bishimira intsinzi hamwe n’abafana ba bo, bakomeza no gutanga icyizere ko bashobora kongera kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1974, ubwo igihugu cyitwaga Zayire.
Iyi mikino mpuzamigabane ihuza amakipe yitwaye neza mu mikono yo gushaka itike y’igikombe cy’isi. Kuri ubu, iyi mikino Afurika izahagararirwa na DR Congo, hiyongereho ikipe imwe yo muri Aziya, ikipe imwe yo muri Amerika y’epfo, ikipe imwe yo muri Oseyaniya n’amakipe abiri yo muri Amerika ya ruguru n’iyo hagati. Uburayi ntibuba buhagarariwe muri iyi mikino kuko ubusanzwe bugira amakipe menshi yitabira igikombe cy’isi.
