AmakuruImikino

Dr. Mugemana wari umaze imyaka 30 ari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana

Dr Mugemana Charles, wari umaze imyaka myinshi akorera ikipe ya Rayon Sports nk’umuganga, yitabye Imana azize uburwayi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026.

Urupfu rwe rwakiriwe n’agahinda gakomeye mu muryango wa siporo nyarwanda, by’umwihariko abafana n’abagize umuryango mugari wa Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yanditse ku rubuga rwa yo rwa X iti: “Ruhukira mu mahoro Dr. Charles Mugemana. Imyaka irenga 30 yitangira gukorera Gikundiro. Tumuhaye icyubahiro kandi tunizihiza ubuzima bwe”.

Uyu muganga w’inararibonye yari amaze imyaka igera kuri 30 akorera Rayon Sports, aho yagize uruhare rukomeye mu kwita ku buzima bw’abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, ndetse no kuyifasha kugera ku ntsinzi zitandukanye mu marushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu n’ayo hanze ya cyo.

Kubera umusanzu we ukomeye n’ubwitange yagaragaje mu kazi ke, mu kwezi kwa Gisurasi 2025, Rayon Sports yamushimiye ku mugaragaro imuha ishimwe ry’icyubahiro, mu rwego rwo kumuha agaciro ku myaka 30 yari amaze ayikorera.

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2025, Rayon Sports iheruka gusura Dr Mugemana Charles aho yari arwariye muri CHUK, uruzinduko rwitabiriwe n’abayobozi, abakinnyi n’abatoza. Muri urwo ruzinduko bakiriwe n’umwana we, Mugemana Yvonne uzwi mu muziki nyarwanda ku izina rya Queen Cha. Nyuma y’iminsi mike, yasezerewe mu bitaro arataha, icyakora uburwayi bwe bukomeza kumuzahaza kugeza ubwo yitabye Imana.

Urupfu rwa Dr Mugemana Charles rusize icyuho gikomeye muri Rayon Sports no muri siporo nyarwanda muri rusange, aho azibukwa nk’umuganga wari ufite ubumenyi, ubwitange n’urukundo rudasanzwe ku kazi ke n’ikipe yakoreye igihe kirekire. Abafana, abakinnyi, abayobozi ba Rayon Sports, abanyamakuru n’abakunzi ba ruhago muri rusange bakomeje kuwihanganisha umuryango we, banamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Imana imwakire mu ba yo.

Dr. Mugemana Charles (hagati) ari kumwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ashimirwa imyaka 30 yari amaze ari umuganga w’iyi kipe (Ifoto: Inyarwanda)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *