Ikoranabuhanga

Dr. Rwamasirabo yavuze ku bugome bw’Ababiligi yabonesheje amaso ayobora UNR

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanir Demokarasi ya Congo. Bwatangiye kwigereza u Rwanda mu Ntambara ya Mbere y’Isi, ubwo ingabo zabwo zigabizaga ibice byakolonizwaga n’u Budage bituma bubwigarurira mu 1916.

Nyuma y’intambara u Bubiligi bwahawe ububasha bwo gukoloniza icyitwaga Ruanda-Urundi (u Rwanda n’u Burundi by’ubu) kuva mu 1922, maze si ugusyigingiza icyo gice karahava.

Bwakoze ikibi cyose bwashoboye ku Banyarwanda. Ni bwo bwimitse amacakubiri mu Banyarwanda, imyumvire n’ubu bwari bugifite, inzego zose buzitesha agaciro, ibigaragarira buri wese ko ibyago aka Karere kagize ari ukuragizwa iki gihugu kijya kungana n’u Rwanda kuko kirurushaho kilometerokare 4.351.

Ubwo yari mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Dr Emile Rwamasirabo yagarutse ku kaga u Rwanda rwagize ko gukolonizwa n’u Bubiligi.

Dr. Rwamasirabo yafashe urugero rw’uburyo uburezi bwaguwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyamara Ababiligi bari bamaze imyaka agahishyi mu Rwanda, nta cyisunika kandi babifitiye ubushobozi.

Yibukije uburyo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) yashinzwe mu 1964, nyuma y’imyaka 30 hari hamaze kwigishwa abanyeshuri 200 ku rwego rwa dogiteri.

Dr. Rwamasirabo yavuze ko uko ari ko Ababiligi bari baragennye ko uburezi mu bihugu bwakolonije bugenda, haba mu bukoloni na nyuma yabwo, kuko ari bo batangaga inkunga mu bya tekiniki kuri za minisiteri zishinzwe uburezi.

Ati “Baravuze bati ‘mbere na mbere tugomba gufasha Abanyarwanda kugira uburezi bw’ibanze, nyuma tubafashe kubona ubwisumbuyeho, hanyuma ibyo kuminuza bizaze byuma.”

Dr Rwamasirabo yinjiye muri UNR nk’Umuyobozi Mukuru mu 1998. Icyo gihe hafi 80% by’iby’ahigwaga byari ubuvanganzo n’ubumenyi rusange gusa, akavuga ko abana bajyaga mu bijyanye na siyansi bari mbarwa.

Nubwo byari bimeze gutyo, iyo warebaga mu mashuri yisumbuye na byo ni ko byari bimeze, abana bigaga siyansi bari bake cyane.

Ati “Ukibaza impamvu bikakuyobera. Bikaba uko kandi dukeneye abenjennyeri, dukeneye bahanga mu by’ubuhinzi, abaganga n’abandi bahanga. Ni gute izo nzego zitari zihagarariwe?”

Dr Emile Rwamasirabo yagaragaje ko u Bubiligi bwasigingije u Rwanda kuva kera

Kuri we ntabwo byatunguranye, kuko bizwi ko uburezi bwa gikoloni bwirengagizaga ibijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga mu bihugu byose byakolonizwaga.

Dr. Rwamasirabo yibutsa ko abakoloni bari barajwe ishinga no kurema abakarani bashobora kwandika ibyo bavuze no gukurikiza amabwiriza yabo.

Nyuma yo kugirwa umuyobozi wa UNR, byabaye ngombwa ko Dr Rwamasirabo ajya gusura izindi kaminuza zo mu Karere, ngo arebe niba na zo ibyagwiririye u Rwanda na zo ari ko bimeze.

Mu bigo yasuye harimo nka Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda, iya Nairobi muri Kenya, iya Dar es Salaam muri Tanzania, gusa yabonye koko u Rwanda rwababaye.

Ati “Nageze nko muri Makerere mbona nk’abageze ku rwego rwa dogiteri ari 1500. Muri Kaminuza ya Dar es Salaam yashinzwe mu 1973 bari bafite abadogiteri benshi kurusha abacu, abenjenyeri benshi. Ni ikinyuranyo cya Afurika y’Uburasirazuba n’u Rwanda. Igisobanuro rukumbi cyari ubukomere bw’abakoloni, itandukaniro ry’u Bwongereza n’u Bubiligi.”

Kubera ipfunwe u Bubiligi ry’ibibazo bwateje u Rwanda n’Akarere muri rusange, ntibwishimira iterambere u Rwanda rwagezeho kuko ryatangiye mu myaka 31 ishize nyamara bwari bumaze imyaka agahishyi bugira uruhare ku mitegekere y’igihugu.

Mu mezi ashize bwakajije umurego, bujya gukomanyiriza u Rwanda mu baterankunga barwo, burusabira ibihano ku rwitwazo rw’Abanye-Congo bahagurutse bakarwanira uburenganzira bwabo kuko bahoraga bicwa, abayobozi babo barebera, Ababiligi bakabitwerera u Rwanda.

Byatumye muri Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda ihagarika umubano wayo na bwo mu bya dipolomasi. Na n’ubu umubano uracyarimo agatotsi.

Dr. Rwamasirabo yagaragaje ko impamvu u Bubiligi bwitwara uku, ari uko butabohokeye ubuyobozi bw’u Rwanda na cyane ko nta bubasha bubafiteho.

Ati “Ibi bihugu bya gashakabuhake, ntibyumva bituje iyo utemeranya n’umurongo wabyo w’ubukoloni bushya. Abumva ko nyuma y’ubwigenge abantu batangiye kwigenga no mu mitekerereze, ntabwo ari byo. Ubwigenge bwahawe ibihugu bya Afurika ntibwari icyiza abakoloni bayishakiraga. Bategetswe kubyemera ndetse nyuma bahanga ubundi buryo bushya bw’ubukoloni.”

Ivangura ry’Ababiligi ryakomeje na nyuma y’icyiswe ubwigenge bwahawe u Rwanda kuko bwagiraga uruhare mu mitegekere y’u Rwanda.

U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi muri Werurwe 2025

Nyuma y’imyaka mike UNR itangiye, Dr Rwamasirabo yibuka uburyo za Ambasade z’ibihugu byo mu Burayi zajyaga mu mashuri bigagamo gushaka abahabwa buruse zo kujya kwiga iwabo ariko Abatutsi bagahezwa.

Abantu bose bemererwaga kujya kwiga mu mahanga, Abatutsi bagasigara, bakajya kwiga muri UNR, na bwo ari uko Abanya-Canada bayishinze bagaragazaga ko nta banyeshuri bayijyagamo kuko ari bwo yari itangiye itaragera ku rufatiro.

Byatumye Abatutsi bari barangiwe buruse mu mahanga, babona amahirwe yo kujya kuyinjiramo nubwo bari bake, kuko mu 1973 abana 500 bigaga muri UNR, Abatutsi bari 120 gusa.

Dr Rwamasirabo ati “Kuri bo bari benshi cyane cyane ndetse. Igitangaje mu 1973, muri La Libre Belgique y’icyo gihe baranditse ngo ‘revolisiyo iracyakomeje mu Rwanda, ibigo bya leta na none byihariwe n’Abatutsi. Ni inkuru yari ihatse izindi. Hari muri Gashyantare 1973.”

U Bubiligi bwishe abaharaniye ubwigenge bw’Akarere rugikubita

Dr. Rwamasirabo yagaragaje ko ibihamya by’uko abakoloni batishimiraga abari bafite intekerezo zo kwigenga, ari uko bose bishwe rugikubita ndetse bigakorwa mu bihe bimwe ni ukuvuga kuva mu 1959 kugeza mu 1961.

Yatanze urugero kuri Prince Louis Rwagasore, waharaniye ukwigira kw’u Burundi, Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa RDC n’Umwami Rudahigwa.

Prince Louis Rwagasore yishwe mu 1961 nyuma y’ibyumweru bibiri gusa agizwe Minisitiri w’Intebe ku myaka 29. Bivugwa ko yishwe n’Umucancuro w’Umugereki witwa Jean Kageorgis wakoranaga bya hafi n’Ababiligi.

Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa RDC wishwe n’Ababiligi ku wa 17 Mutarama 1961 n’Umwami Rudahigwa waguye mu Burundi mu 1959 yagiye gusura Ababiligi.

Dr Rwamasirabo akomeza ati “Bose bishwe mu gihe kimwe. Bishwe n’abakoloni. Kuri Patrice Rumumba na Prince Rwagasore bishwe urw’agashinyaguro ku manywa y’ihangu. Ku Mwami Rudahigwa we twabwiwe ko yagizweho ingaruka na ‘pénicilline’ mbere y’uko yagenzurwaga n’abaganga ngo ajye mu mahanga.

Baravuze bati yari yicaranye n’abandi bayobozi bakomeye bo mu Rwanda muri hoteli. Nyuma aravuga ngo ashaka kubanza gusuzumwa n’umuganga (Dr. Jean-Joseph Van Vynckt) ngo aragaruka, andi makuru bahawe ni uko yapfuye.”

Umwami Mutara III Rudahigwa yaguye mu Burundi agiye kureba Ababiligi

Yagaragaje ko bidashoboka ko umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru yapfa kuriya, ntihagire n’igikorwa ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati “Kuki yahawe pénicilline. Tuzi ko abantu bagubwa nabi n’imiti, iyo hari imiti nk’iyo bahawe mbere […] bikaba bizwi ko uwo muti umugiraho ibibazo? Yari azwiho kugubwa nabi n’uwo muti?”

Nk’umuhanga mu by’ubuvuzi, Dr Rwamasirabo yavuze ko iyo umuntu avura undi cyangwa amusuzuma yita no ku hahise he, bityo ko byari kumenywa ko iyo miti igwa nabi Umwami Rudahigwa.

Ati “Amakuru nk’ayo yakagombye kuba yaratanzwe ariko ntayo nigeze kubona.”

Abajijwe impamvu umuyobozi mukuru w’igihugu yagombaga kugira umuganga uzi amabanga ye yose ariko ari umuturage w’igihugu cy’umwanzi, Dr Rwamasirabo yavuze ko nubwo bigoye kumenya icyo Umwami Rudahirwa yatekerezaga, igishoboka ari uko mu Rwanda nta badogiteri bari bahari, ibintu na byo byagaragazaga ubugome bw’abakoloni.

Ati “Ni gute ukoloniza igihugu imyaka myinshi nyuma ukabona nyuma y’imyaka 60 nta muganga n’umwe ukomoka muri icyo gihugu. Bisobanuye byinshi. Ntekereza ko nta muganga w’Umunyarwanda wari uhari wahombaga kwita ku mwami.”

Ku byo kuba yaragombaga gushaka umuganga w’ahandi, Dr Rwamasirabo yibujije ko Ababiligi ari bo bayoboraga u Rwanda bityo ko ntaho Umwami warwo yagombaga gutarabukira batamuhaye uruhushya.

We atekereza ko n’ibyo byo kugubwa nabi n’imiti ari ikinyoma, ko n’iyo byaba uko kuko mu buvuzi bibaho, amakuru y’uko byagenze yakabaye ari hanze.

Dr. Rwamasirabo abona bikwiriye ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rumenye uko kuri, hakamenyekana ibyabaye ku muyobozi warwo.

Ati “Ni urupfu rwagombaga kwirindwa. Ese umuganga yigeze kubaza niba imiti imugwa nabi? Hari amateka y’uko yaba yaratewe pénicilline mbere? Yego cyangwa Oya. Buri gisubizo cyatuma habaho ibindi bibazo bibishamikiyeho.”

Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze amaze guterwa urushinge n’umuganga w’Umubiligi