DRC: Amakuru ku Munyamerika wagizwe umuyobozi mushya wa MONUSCO
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN), António Guterres, aherutse gutangaza ko yagize James Swan, Umunyamerika, intumwa ye yihariye ishinzwe ubutumwa bw’umutekano bwa ONU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
BBC yatangaje ko Swan asimbuye Bintou Keita wo muri Guinea, wari umaze kuyobora MONUSCO guhera mu 2021, amaze kurangiza manda ye. Guterres yashimiye Keita ku “gikorwa cy’ingenzi” yakoreye muri iyi misiyo.
Uyu mwanya Swan yashyizwemo uje mu gihe gikomeye, aho ingabo za MONUSCO zikomeje kugabanya ibikorwa mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa DRC, hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23.
Inyandiko ya ONU ivuga ko Swan ari umudipolomate w’inararibonye, umaze igihe kirekire akorera mu bihugu byo muri Afurika, ahura n’ibibazo by’urusobe bya politike n’umutekano. Uretse Icyongereza kivugwa nk’ururimi kavukire, Swan avuga neza n’Igifaransa.
Kuva muri Werurwe 2025, Swan yari intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Somalia ndetse akaba yarayoboye ubutumwa bwa ONU muri Somalia (UNTMIS). Mbere ya ho, yari yarayoboye ubutumwa bwa ONU muri Somalia (bwitwaga UNSOM) kuva mu 2019 kugeza mu 2022.
Swan yanakoze mu bikorwa bya dipolomasi bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imyaka 32, harimo gukorera muri DRC nk’ambasaderi w’Amerika (2013-2016), uwungirije ambasaderi (2001-2004), ndetse n’ushinzwe DRC muri Leta y’Amerika (1996-1998).
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bubanyi n’Amahanga yakuye muri Kaminuza ya Georgetown, icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master of Arts) mu masomo akataje y’ububanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Johns Hopkins, ndetse na n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master of Arts) mu masomo y’umutekano yakuye mu Ishuri Rikuru rya National War, byose biri muri Amerika.
James Swan ni intumwa yihariye ya 10 y’umunyamabanga mukuru wa ONU kuyobora ubutumwa bwa ONU muri DRC kuva 1999, ubwo ubutumwa bwa mbere bwitwaga MONUC, bukaza guhindurirwa izina mu 2010 bukitwa MONUSCO.

