AmakuruPolitiki

DRC: Jenerali Tshiwewe uherutse kwirukanwa mu gisirikare yashinjwe kunyereza miliyoni 1,6 z’amadolari

Jenerali Christian Tshiwewe Songesha uherutse kwirukanwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yashinjwe ikindi cyaha cyo kunyereza miliyoni 1,61 z’amadolari mu gihe akurikiranyweho gushaka kugirira nabi Perezida Félix Tshisekedi.

Uyu musirikare wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za DRC, umujyanama wa Perezida Tshisekedi n’umuyobozi w’umutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru, yatawe muri yombi muri Nyakanga 2025. Byamenyekanye ko yashakaga kwica Tshisekedi.

Byahishuwe ko mbere y’uko Tshiwewe afungwa, tariki ya 23 Kamena 2025, umusaza w’imyaka 86 witwa Mbuyi Katambayi Cyprien yamureze mu rwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza, Minisiteri y’Ingabo no mu biro by’Umukuru w’igihugu nk’uko Radio SK FM yabitangaje.

Uyu musaza ushinja Tshiwewe kunyereza Amadolari 1,610,000 ni ukuvuga arenga miliyari 2.3 FRw yari yaragenewe ibikorwa by’ingabo, yari yaratanze iki kirego bwa mbere mu Gushyingo 2023 ariko nticyakurikiranwa.

Mbuyi yasobanuye ko yatangiye gukurikirana iyi dosiye ubwo yageraga mu gace ka Musayi, akahabona uruzitiro rurerure rwubatsemo urusengero rufite abayoboke benshi.

Yagize ati: “Naratitiye, nsubira mu rugo, ntangira kwibaza ibibazo nzabonera ibisubizo nyuma y’iminsi itanu. Ni uko nabwiwe ko aha hantu ari aha Gen Tshiwewe.”

Uyu musaza yagaragaje ko bibabaje kuba abantu nka Gen Tshiwewe bahabwa inshingano ari abakene ariko nyuma y’igihe gito bakaba abaherwe batunze za miliyari, mu gihe ubukungu bw’igihugu bukomeza guhungabana, no kwishyura abakozi bikaba ingorabahizi.

Ati: “Yahawe inshingano ari umukene, yahindutse umutunzi wa za miliyari mu gihe igihugu kiri guhinduka umuyonga, kidashobora no kwishyurira abakozi ba leta ku gihe.”

Mbuyi yatangaje ko nubwo ashaje kandi akaba arwaye, yiteguye kugaragaza ukuri kose ku cyaha Gen Tshiwewe yakoze kugira ngo ahanwe.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *