DRC: Umunyamakuru Michombero yitiranyije Umuhanzi Yampano n’umuyobozi ukomeye muri AFC/M23
Umunyamakuru Daniel Michombero ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yahawe urwamenyo nyuma yo gutangaza amakuru atari yo aho yise umuhanzi Uworizagwira Florien (Yampano) umuyobozi ukomeye muri mutwe wa AFC/M23.
Uyu munyamakuru yafashe amashusho ya Yampano atera akabariro n’umukunzi we abeshya ko ari aya Jean-Luc Mashagiro, ushinzwe gukusanya imisoro mu birombe bya Rubaya muri Masisi.
Abakoresha Imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ku buziranenge bw’inkuru zitangazwa n’uyu munyamakuru ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu mujyi wa Goma.
Uyu mugabo amaze iminsi itari mike ashinja bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 ibikorwa by’urukozasoni, avuga ko yabiboneye mu mashusho y’imyitwarire idakwiye.
Ku wa 10 Mata 2026, Michombero yavuze ko yabonye amashusho agaragaza Jean-Luc Mashagiro, ari mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Icyatunguye benshi ni ifoto yakoresheje ku rubuga rwa X ayitirira uwo muyobozi, nyamara bigaragara ko atari we ahubwo iy’umuhanzi Yampano ari kumwe n’umukobwa bakundana.
Iyo foto uyu munyamakuru yagaragaje kuri X ni imwe muzakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za 2025 igaragaza Yampano ari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bakundana ndetse bamwe mu bayisakaje baje no gukurikiranwa n’amategeko barahanwa.
Muri Gashyantare 2026, abantu bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nesta) na Kalisa John (K John), bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma y’uko urukiko rubahamije icyaha cyo gusangiza abandi abamushusho y’urukozasoni ya Yampano.
Daniel Michombero ni umunyamakuru w’umunyekongo (RDC) ukorera cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Goma no mu ntara ya Sud-Kivu.
Akora nk’umunyamakuru wigenga (freelance journalist), akaba ari n’umwanditsi (editor). Yatangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2009.
Azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka X (Twitter) na Facebook aho akunda gutangaza amakuru agezweho yerekeranye n’intambara n’amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane amakuru yerekeranye n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 n’ingabo za leta (FARDC)


