AmakuruPolitiki

DRC: Urubyiruko rwitambitse imodoka za MONUSCO ruzitera amabuye zibuzwa kwinjira muri centre ya Mambasa (Ituri)

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyamaganye ibikorwa by’urubyiruko rwitambitse imodoka z’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye za MONUSCO ruzitera amabuye ruzibuza kwinjira muri centre ya Mambasa (Ituri).

Umuvugizi w’ingabo za Leta muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, ku wa 8 Mata 2026 yavuze ko ibyo bikorwa ari imyitwarire yo kurwanya repubulika, kwigomeka kuri Leta ndetse no kugaragaza gushyigikira imitwe yitwaje intwaro itera ubwoba abaturage bo muri ako karere.

Ati: “Iki ni igikorwa cyo kwigomeka, imyitwarire irwanya repubulika. Twagiye dukorana na MONUSCO, haba muri Irumu, Mahagi, Djugu, cyangwa Mambasa. Turakomeza gukora nk’umuntu umwe.”

FARDC yihanangirije abashishikarije ibi bikorwa byo kuyobya abaturage ku nyungu zabo bwite.

Yashimangiye kandi ko MONUSCO ari umufatanyabikorwa wa Guverinoma mu kugarura amahoro mu gace ka Ituri kandi bahamagarira abaturage gufatanya n’ubutumwa bwa Loni.

Mu ntangiriro za Werurwe 2026 ni bwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagize James Swan ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuyobozi wa MONUSCO n’intumwa ye yihariye muri RDC, asimbura Bintou Keita ukomoka muri Guinée-Conakry wari waravuye muri iyi nshingano tariki ya 30 Ugushyingo 2025.

Ubwo Swan yageraga i Kinshasa ku wa 7 Mata, yatangaje ko gukoresha imbaraga z’igisirikare bidashobora gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko hakenewe ibiganiro by’amahoro.

Uyu Munyamerika yatangaje ko uretse kurinda abasivili, MONUSCO izanatanga ubufasha mu guhosha imirwano no gushyiraho uburyo bwatuma amahoro arambye aboneka mu burasirazuba bwa RDC.

Imikorere y’umutwe w’ingabo zidasanzwe za MONUSCO uzwi nka FIB yaravuguruwe kugira ngo uzarusheho kugira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Uzajya ugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, waba uri wonyine cyangwa ukorane n’ingabo za RDC.

MONUSCO yakunze kunengwa cyane no kudatanga Umusaruro, aho abaturage n’abayobozi mu karere bayinenga bavuga ko imaze imyaka irenga 20 mu gihugu ariko imitwe yitwaje intwaro ikaba ikomeje kwiyongera ubutitsa.

Mbere y’uko yitwa MONUSCO, ubu butumwa bwitwaga MONUC (Mission de l’Organisation des Nations Unies en République démocratique du Congo), bwatangiye ku itariki ya 30 Ugushyingo 1999 hagamijwe kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika intambara ya kabiri ya Congo.

Mu mwaka wa 2010, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kahinduye izina rya MONUC kaba MONUSCO kugira ngo kagaragaze ko ubutumwa buvuye mu cyiciro cyo kubungabunga amahoro gusa, bukajya mu cyiciro cyo kuyashakisha aho atari no kuyashimangira.

Muri rusange umuryango w’Abibumbye watangiye kohereza ingabo muri Congo bwa mbere mu mwaka wa 1960 mu butumwa bwitwaga ONUC, bukaba ari na bwo butumwa bwa mbere bukomeye bwa ONU bwo kubungabunga amahoro bwabayeho ku isi.

MONUSCO yakunze kunengwa na benshi mu Karere bavuga ko nta musaruro itanga nyamara imaze imyaka isaga 30 muri iki gihugu (photo: Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *