AmakuruPolitiki

Dubai: Ingendo z’indege zahagaritswe kubera igitero cya drone

Abayobozi batangaje ko bahagaritse by’agateganyo ingendo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai “nk’uburyo bwo gucunga umutekano w’ingenzi n’abakozi bose bakorera aho.”

Bavuze ko bari gufasha mu kuzimya umuriro watewe n’aho drone yarashe ku ku bubiko bw’ibitoro by’indege.

BBC yatangaje ko abagenzi bagombaga kuvugana n’ibigo by’indege bari bugenderemo basaba kubona amakuru mashya ajyanye n’ingendo za bo.

Mbere y’uko umwuka w’intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Irani uboneka mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai ni cyo cyakira abagenzi benshi ku isi, aho cyakiriye abagera kuri miliyoni 90 mu mwaka wa 2025.

Ifoto y’indege ziparitse ku kibuga

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *