AmakuruInkuru Nyamukuru

“Dukorera Leta itaduhemba” – Scovia Mutesi imbere y’abadpite avugira itangazamakuru

Umuyobozi wa RMC Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura,  Scovia Mutesi, yabwiye abadepite ko ikibazo cy’amikoro make ari kimwe mubitiza umurindi imikorere mibi y’itangazamakuru, kutubahiriza amahame agenga umwuga ndetse abona Leta hari icyo ikwiriye kubikoraho.

Scovia yagarutse kuri ibi kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026 mu kiganiro, komisiyo y’imiyoborere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore yagiranye n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu itangazamakuru.

Baganiriye ku bibazo byagaragaye muri raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, ku iyubahirizwa ry’amategeko y’itangazamakuru.

Scovia Mutesi, yabwiye Abadepite ko igihe kigeze ngo abanyamakuru bahabwe ikiguzi gihwanye n’akazi bakora ko guhuza Leta n’abaturage binyuze mu gutara no gutangaza amakuru.

Ati: Mu by’ukuri dukorera Leta itaduhemba, turi abakozi ba Leta badahembwa. Hari ibikorwa byinshi bitandukanye birimo n’amategeko mutora, ni twe tuyajyana, ni twe tuvuga ingingo zavuyemo n’izijyamo, nta muntu utwishyura.”

RMC yahaye iyi komisiyo amakuru ku bibazo by’ingenzi abanyamakuru bahura na byo bigatuma batagera ku makuru bakeneye ku buryo igipimo cyo kwishimira kugera ku makuru cyageze kuri 57,8%.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *