Emelyne “Ishanga” Yifatiye Ku Gahanga Abagiye Mu Gitaramo Cya Doja Cat
Kwizera Emelyne wamamaye nka “Ishanga” yanenze bikomeye abavuga ko ari abakiristu ariko bakaba baragiye kureba igitaramo cya Move Afrika cyari cyatumiwemo Doja Cat muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026.
Uyu mukobwa wamamaye cyane nyuma yo kugaragara mu mashusho y’urukozasoni gusa nyuma akaza kwakira agakiza ndetse akabatizwa, agaragaza ko Abakiristu bagiye muri iki gitaramo Ubukristo bwabo ari ubwo gukemangwa.
Abinyujije kuri Instagram Emelyne yifashishije umurongo wo muri Matayo 6:24, avuga ko umwuka wera wamwohereje ngo aburire abantu biyita abakiristu ariko bakaba bakijya mu bitaramo birimo abakobwa bambaye impenure nka Doja Cat n’ibindi.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse agira ati “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora gukorera Imana n’ubutunzi.” Aya ni amagambo yanditse muri Bibiliya muri Matayo 6:24.
Yavuze ko atari kubacira urubanza, ariko yifashishije umurongo wo muri bibiliya, yabibukije ko bagomba gukorera umwami umwe, kuko kwitabira ibi bitaramo bimeze gutyo byaba bimeze nko gukeza undi mwami kandi barahisemo Yesu Kristo.
Yanditse agira ati “Amaso yanyu ni amaso y’Imana. Mutekereze Yesu ari kureba aya mafoto y’umwanda. Tekereza abaye ahagararanye nawe muri ibi bitaramo areba ibi bintu, nyamara mukiyita abigishwa ba Kiristu. Igisebo kuri mwe!”
Yakomeje avuga ko atitaye ku kuba abantu baza kubimwangira, gusa ashimangira ko yahitamo kwangwa n’abantu aho kugira ngo areberere abantu bajya i kuzimu.
Yasabye abantu bose bavuga ko ari Abakiristu bakaba baragiye kureba iki gitaramo, guca bugufi bagapfukama bagasaba Imana imbabazi.
Iyi myambarire ya Doja Cat ni kimwe mu bikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimangira ko atari akwiye kwambara uko yari yambaye kuko bihabaye n’amahame y’umuco n’indangagaciro by’umuco nyarwanda.
Icyakora Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima we yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko ku rubyiniro atari mu rusengero.
