AmakuruPolitiki

Emmanuel Macron yahuye na Papa Leo XIV, baganiriye iki?

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yagiranye ibiganiro bye bya mbere by’akazi na Papa Leo XIV i Vatican, aho byitezwe ko ikibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’icy’umutekano muke muri Libani byari ku isonga mu byaganiriweho.

Macron yari aherekejwe n’umugore we Brigitte, bagirana ibiganiro byihariye n’uwo mupapa ukomoka muri Amerika mu Ngoro y’Apostolique, byamaze hafi isaha imwe—igihe kirenze icy’ibiganiro bisanzwe by’abapapa n’abashyitsi.

Mu rwego rwo kumwereka impano, Macron yahaye Papa Leo XIV umwambaro w’ikipe y’Ubufaransa ya basketball washyizweho umukono, ikarita ya kera yo mu kinyejana cya 17 yakozwe n’umumisiyoneri Jacques Marquette, inyandiko z’umwanditsi Georges Bernanos, ndetse n’igitabo kivuga ku kongera kubaka katederali ya Notre-Dame.

Nubwo ibisobanuro birambuye ku byo baganiriyeho bitahise bitangazwa, byari byitezwe ko Macron yibanda ku gushaka umuti w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Emmanuel Macron na Papa Leon XIV mu byo bashobora kuba baganiriye harimo umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati

Libani mu byihutirwa

Ibibazo byo muri Lebanon byari mu by’ingenzi byari kwibandwaho, cyane cyane nyuma y’ibitero bya Israel byahitanye abantu ku wa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza, nubwo ahandi hari hatangiye kugaragara agahenge.

Papa Leo XIV aherutse gusura Libani mu ruzinduko rwe rwa mbere hanze ya Vatican, mu gihe Macron we yakomeje gusaba ko iki gihugu cyashyirwa mu masezerano y’agahenge y’ibyumweru bibiri aherutse kugerwaho hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, Macron yanaganiriye n’abagize umuryango wa Sant’Egidio Community, uzwiho uruhare mu bufasha bw’ubutabazi no mu biganiro by’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umwe mu bayobozi ba wo, Andrea Riccardi, yavuze ko Macron ari umuntu ushaka amahoro kandi ashobora gufasha cyane Libani, ashimangira ko iki gihugu kitagomba gusigara cyonyine.

Gushimangira ubufatanye

Nyuma y’ibi biganiro, Macron yanahuye n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin, banateganya gusangira ifunguro rya saa sita kuri Ambasade y’Ubufaransa i Vatican.

Uru ruzinduko rwari n’umwanya kuri Macron wo gutangira umubano mushya na Papa Leo XIV, nyuma y’uwo yari afitanye na nyakwigendera Papa Francis, nubwo uwo mubano na wo wigeze kugira ibibazo ku ngingo zirimo amategeko ajyanye no gukuramo inda no gufasha abantu gupfa.

Biteganyijwe kandi ko Macron azatumira Papa Leo XIV gusura Ubufaransa, cyane ko asanzwe akunda iki gihugu kandi akavuga Igifaransa.

Uru ruzinduko rwa Macron i Vatican ruje mbere gato y’uruzinduko rw’amateka Papa Leo XIV ateganya kugirira muri Algeria, ruzaba ari ubwa mbere umupapa agiyeyo. Macron ashobora no gukoresha ayo mahirwe agasaba ko umunyamakuru w’Umufaransa, Christophe Gleizes, ufungiye muri Algeria kuva mu 2025, yafungurwa.

Perezida Macron yahaye Papa urwibutso rw’umwambaro w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ya Basketball (Ifoto: RFI)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *