AmakuruImyidagaduroShowbiz

Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Uyu musore uherutse koherezwa mu Rwanda avuye muri Amerika afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

Dr Murangira ntiyatangaje icyatumye Semuhungu atabwa muri yombi avuga ko bishobora kubangamira iperereza.

Yabwiye itangazamakuru ko azatangaza ibijyanye n’icyatumye atabwa muri yombi bitewe n’ibizava mu iperereza ry’ibanze.

Eric Semuhungu ni umunyarwanda wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ubuzima bwe bwite ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro.

Eric Semuhungu yamenyekanye cyane ubwo yasezeranaga kubana n’umugabo w’Umunyamerika witwaga Ryan Hargrave mu 2018.

Nyuma uyu mugabo we yaje kwitaba Imana mu mpeshyi ya 2017.Yahagaritse kuba muri Amerika agaruka mu Rwanda muri Gicurasi 2024.

Raporo zimwe zivuga ko yirukanywe muri Amerika (deportation) nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gusindisha no gufata ku ngufu uwo bahuje igitsina, n’ubwo we akunze kugaragara mu bitangazamakuru abihakana.

Muri Kanama 2025, Polisi y’u Rwanda yafashe Semuhungu imufungira kuri sitasiyo ya Kimironko azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha birenze igipimo cyemewe.

Icyatumye Semuhungu atabwa muri yombi ntikiramenyekana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *