Espagne yafunze ikirere cya yo ku ndege z’Amerika ziri mu ntambara yo muri Iran
Minisitiri w’Ingabo wa Espagne, Margarita Robles, yatangaje ko igihugu cye cyahagaritse ikoreshwa ry’ikirere cya cyo ku ndege z’Amerika ziri mu bikorwa bya gisirikare byo kugaba ibitero kuri Iran.
Yasobanuye ko batemera ko ibigo bya gisirikare bya Morón na Rota bikoreshwa mu bikorwa bifitanye isano n’iyo ntambara, ashimangira ko iki cyemezo cyamenyeshejwe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakiri kare.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, José Manuel Albares, yavuze ko intego ari ukwirinda icyakongera ubukana bw’iyo ntambara, bityo Espagne ikagumya kwitandukanya n’ibikorwa bishobora kuyongerera imbaraga.
Icyakora, umwe mu bayobozi bakorera mu biro bya perezida w’Amerika, bizwi nka White House, yatangaje ko ingabo z’Amerika zimaze kugera ku ntego nyinshi mu gikorwa bise “Operation Epic Fury”, kandi ko zidakeneye ubufasha bwa Espagne cyangwa ubundi bwose.
Mbere y’ibi, Perezida w’Amerika, Donald Trump, yari yatangaje ko ashobora gufatira Espagne ibihano mu bucuruzi kubera uko yanenze iyo ntambara.
Kuva iyi mirwano yatangira mu mpera za Gashyantare, Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yakomeje kwamagana cyane ibitero by’Amerika na Israel kuri Iran, avuga ko bidakurikiza amategeko mpuzamahanga kandi ko nta nyungu bifitiye ituze ry’isi.

