AmakuruUbumenyi

EU yanzuye umushinga wo gufatira Uburusiya ibihano

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wageze ku mwanzuro w’umushinga w’amasezerano yo guhagarika kwinjiza gazi y’Uburusiya burundu mu bihugu bigize uyu muryango bitarenze Ugushyingo 2027 mu rwego rwo gufatira Uburusiya ibihano kubera intambara ya bwo na Ukraine.

Uyu mushinga w’itegeko wasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025 hagati y’ihuriro ry’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango.

Nk’uko biteganyijwe, ibihugu bigize EU bizahagarika kwinjiza gazi y’amazi kuva mu mpera za 2026, naho kwinjiza gazi inyuze mu matiyo bihagarikwe bitarenze Ugushyingo 2027. Iyi gahunda izafasha guhagarika gufasha Uburusiya amafaranga y’ingengo y’imari ikenewe mu ntambara yo mu Ukraine.

Kugira ngo iyi gahunda igere ku ntego za yo byasabye kwemeranya ku matariki y’ihagarikwa ry’imikoranire hagati y’ibihugu n’Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu mushinga uvuga ko amasezerano y’igihe kirekire ku kwinjiza gazi ica mu matiyo azahagarikwa bitarenze 30 Nzeri 2027 (cyangwa ku wa 1 Ugushyingo 2027), naho amasezerano y’igihe gito akazahagarikwa bitarenze 17 Kamena 2026.

Ku bijyanye na gazi y’amazi (LNG), amasezerano y’igihe kirekire azahagarikwa ku wa 1 Mutarama 2027, naho ay’igihe gito azavaho buhoro buhoro guhera ku wa 25 Mata 2026.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wakomeje kugerageza kugabanya ubwishingizi bw’iterambere ry’ingufu zituruka mu Burusiya, kuko mbere ya 2022, gazi y’Uburusiya yari igize hafi 50% y’ibyinjizwa mu bihugu bigize EU. Ubu, ubwoko bwa gazi inyuzwa mu matiyo bwaragabanutse, ariko iy’amazi iracyari kuri 20% by’ibyo EU yinjiza, iza inyuma y’Amerika yihariye 45%.

Hari imbogamizi za politiki, aho Hungary na Slovakia, bituriye Uburusiya kandi bikaba bihagura gazi nyinshi, byakunze kurwanya gahunda yo gufatira Uburusiya ibihano no gutinza imigambi ya EU. Amasezerano asaba Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi gukora igenamigambi ryo guhagarika uburyo ibi bihugu byombi bikomeza kugura ibikomoka kuri peteroli by’Uburusiya.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, yashimye uyu mwanzuro avuga ko Uburayi buhagarika burundu gukoresha ingufu zituruka mu Burusiya, ndetse Minisitiri w’Ingufu Dan Jorgensen yavuze ko EU yihitiyemo umutekano n’ubwigenge mu ngufu no kugaruzwa umuheto na Putin kuko bari ku ruhande rwa Ukraine.

Amasezerano agomba kwemezwa burundu n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi n’Inama y’Ubumwe bw’Uburayi, kandi ibigo byo mu Burayi bizemererwa gukoresha uburyo bw’imbaraga zidasanzwe (force majeure) mu guhindura amasezerano asanzweho bitewe n’ihagarikwa ry’iyinjizwa rya gazi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *