AmakuruPolitiki

EU yemereye Ukraine inkunga ya miliyari €90 nk’ingurane ku mutungo w’Uburusiya

Ubumwe bw’Uburayi (EU) bwumvikanye ku guha Ukraine inkunga ya miliyari 90 z’amayero, nyuma y’uko butumvikanye ku buryo umutungo w’Uburusiya wafashwe wakoreshwa.

Ibi byemejwe nyuma y’ibiganiro byamaze umunsi wose i Bruxelles, bikazafasha Ukraine mu by’ubukungu n’igisirikare mu myaka ibiri iri imbere. Umuyobozi w’Ubumwe bw’Uburayi Antonio Costa yatangaje ati: “Ibyo twiyemeje twabigezeho.”

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yari yasabye ko hakoreshwa miliyari 200 z’amayero ku mitungo y’Uburusiya yafashwe, ariko Ububirigi busaba ko habanza gusuzumwa uko ingaruka zasaranganywa, ibindi bihugu bikabona ko bigoye.

Bart De Wever, Minisitiri w’Intebe w’Ububirigi, yavuze ko bahisemo gukoresha ikigega cya bo birinze akajagari n’ugucanamo, yongeraho ati: “Dukomeze dushyigikirane”.

Ku bijyanye n’intambara, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ari ngombwa ko Uburayi bwongera kuganira na Vladimir Putin, ati: “Ni inyungu zacu nk’Abanyaburayi n’Abanya-Ukraine gushaka inzira yo gusubukura ibiganiro”.

Friedrich Merz, Chancelier w’Ubudage, yavuze ko iyi nkunga ari ubutumwa bugaragara kuri Putin. Nubwo Uburusiya bwari bwabihakanye, Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yavuze ko byari ngombwa kwerekana ubushobozi bwa bo.

Ukraine isigaje amezi make ifite amikoro ahagije; Zelensky yavuze ko nibadahabwa andi mafaranga bishobora gutuma igabanya bimwe mu bikorwa bya gisirikare.

Ubumwe bw’u Burayi buvuga ko hakenewe izindi miliyari 135 z’amayero mu myaka ibiri iri imbere, ikibazo kikaziyongera guhera muri Mata umwaka utaha.

Ku rwego rwa dipolomasi, hateganyijwe ibiganiro by’amahoro i Miami, aho intumwa za Putin Kirill Dmitriev azaganira n’iza Perezida wa Amerika Donald Trump (Steve Witkoff na Jared Kushner). Hagati aho, Zelensky yavuze ko intumwa za Ukraine n’iz’Amerika zizagirana ibiganiro, asaba Washington ibisobanuro ku byo ishobora kwiyemeza mu kurinda Ukraine ibindi bitero.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *