FARDC na M23 bongeye gukozanyaho mu isura nshya muri Kivu y’Epfo
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 bongeye kugirana imirwano ikaze muri Kivu y’Epfo mbere y’uko amasezerano y’amaho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashyirwaho umukono i Washington muri Amerika.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe rya M23, uyu mutwe ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa “uburyarya” no kurenga ku masezerano y’amahoro ya Doha yasinywe mu Gushyingo, yemeza ko FARDC ivuga ko ishaka amahoro ariko igakaza intambara. FARDC yo yamaganye ibyo birego, ivuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro by’ingabo za leta ikongera “kubeshya” nk’uko bisanzwe.
Nta mibare y’abahitanywe n’iyo mirwano iratangazwa, ariko imiryango itari iya leta yemeza ko imirwano ikomeye yabereye Luvungi, kandi igisasu gikomeye kigakomereka abantu barindwi i Kamanyola. Amwe mu mashuri ntiyafunguye imiryango uwo munsi, ariko mu Mujyi wa Uvira ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe.
M23 ivuga ko ibitero byatangiye mugitondo ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, mu bice bya Katogota–Luvungi, Kaziba–Hauts Plateaux, Tchivanga–Hombo na Kasika–Mwenga.
Mu itangazo rya FARDC, na yo ivuga M23, ifashwa n’u Rwanda, ndetse ko ngo ari yo yarengereye ku gahenge hagamijwe kubangamira gahunda z’amahoro mu burasirazuba bwa RDC. U Rwanda na rwo rushinja Kinshasa gufatanya na FDLR – umutwe w’inyeshyamba zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda- gusa impande zombi zihakana ibi birego.
Kuva uyu mwaka watangira, M23 igenzura ibice binini bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo birimo imijyi minini ya Goma na Bukavu. Uyu mutwe unashinja ingabo z’u Burundi gufatanya na FARDC muri ibi bitero, uvuga ko bigabwa biturutse mu Burundi kandi ko ari ho biyoborerwa.
Ingabo z’u Burundi nta cyo zahise zitangaza kuri ibyo birego. U Burundi bumaze kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC mu rwego rwo gufasha FARDC.
Iyi mirwano ibaye mu gihe Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bitegura guhurira mu nama muri Amerika ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, ku butumire bwa Perezida Donald Trump. Barateganya kwemeza amasezerano y’amahoro y’ibihugu byombi, yatangiye gushyirwaho umukono i Washington muri Kamena na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga. Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi na we azayitabira.
M23 ntizitabira iyo nama kuko ibiganiro bya yo na leta ya Kinshasa bikomeje kubera i Doha ku buhuza bwa Qatar. Aya masezerano y’i Washington agamije kurangiza intambara imaze hafi imyaka 30 ihora ikubuka mu burasirazuba bwa DRC, cyane cyane iyadutse mu 2021.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iyi ntambara imaze kwimura abantu hafi miliyoni 5,2, barimo miliyoni 1,6 bahungiye ubundi buce uyu mwaka wonyine.
