AmakuruImikino

FERWAFA yahannye abasifuzi babiri barimo uwakubise umukinnyi wa Mukura

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ibyemezo byo guhana abasifuzi babiri, nyuma y’isuzuma ryakozwe ku mikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona ya BK Pro-League.

Ni itangazo ryashyizwe hanze ku wa 5 Gicurasi 2026, rikaba ryibanze ku mukino wahuje Mukura VS na Rutsiro FC wabaye ku wa 3 Gicurasi 2026, aho hagaragajwe amakosa akomeye yagaragaye mu misifurire.

Komisiyo ishinzwe imisifurire, ishingiye ku mategeko agenga abasifuzi mu Rwanda (Règlement du statut d’arbitrage 2026) ndetse na raporo y’umukomiseri w’umukino, yafashe imyanzuro ikurikira:

Umusifuzi wo hagati, Nshimiyimana Rémy Victor, yasanzwe ataragaragaje imikorere ishimishije muri rusange. Kubera iyo mpamvu, yahagaritswe imikino itanu. Ibi bihano bishingiye ku ngingo ya 22, agaka ka 18, n’umutwe wa 7 w’amategeko agenga abasifuzi.

Undi wasifuraga ku ruhande, Nsengiyumva Jean Paul, we yahaniwe amakosa abiri akomeye. Icya mbere ni imyitwarire idahwitse idahuye n’inshingano ze, bituma ahagarikwa amezi 12 hashingiwe ku ngingo ya 22, agaka ka 23.

Icya kabiri, yakoze ikosa rya tekiniki rikomeye ryagize ingaruka ku musaruro w’umukino. Iri kosa na ryo ryatumye ahagarikwa imikino itanu, hashingiwe ku ngingo ya 22, agaka ka 17.

FERWAFA yavuze ko ibi bihano bigamije kurinda ubunyamwuga n’ubunyakuri mu misifurire, no gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

FERWAFA yasabye abafatanyabikorwa bose gukomeza kubahiriza amategeko n’indangagaciro zigenga umupira w’amaguru, mu rwego rwo kurushaho kuwuteza imbere.

Umusifuzi wo hagati, Nshimiyimana Rémy Victor (Ifoto: Instagram/Vitasports10)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *