AmakuruImikino

FERWAFA yirukanye Adel Amrouche wari umutoza mukuru w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryahagaritse amasezerano ryari rifitanye n’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagabo, Amavubi, Bwana Adel Amrouche, nyuma y’isesengura ryimbitse ku mikorere n’umusaruro w’iyi kipe.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze, yemeza ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, baza gusanga ko Bwana Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 17.2 y’amasezerano y’akazi.

FERWAFA yatangaje ko Bwana Adel Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibyo bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.

Uyu mutoza ukomoka muri Algérie yari yarashyizwe ku ntebe y’ubutoza bw’Amavubi mu 2024, aho yari amaze amezi make atoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Nubwo yari yazanye icyizere gishingiye ku bunararibonye afite, umusaruro w’Amavubi ntiwaje kugera ku ntego zari zitezwe.

Adel Amrouche yatoje amakipe y’ibihugu bitandukanye yiganjemo ayo muri Afurika arimo u Burundi, Kenya, Libya, Tanzaniya na Botswana.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryashimiye Bwana Adel Amrouche ku bw’akazi yakoze mu gihe yamaze atoza Amavubi, rinamwifuriza amahirwe masa mu bindi bikorwa bye bya siporo mu gihe kizaza.

Adel Amrouche yirukanywe ku butoza bw’Amavubi (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *