AmakuruImikino

FIFA yagabanyije ibiciro bimwe bya tike z’Igikombe cy’Isi ku $60

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryagabanyije cyane igiciro cya tike zimwe zo kwinjira mu mikino y’Igikombe cy’Isi ku bafana b’abahuriga b’amakipe, nyuma yo kunengwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga. Bamwe muri bo bazabona tike z’igiciro cya $60 zo kureba umukino wa nyuma, aho mbere basabwaga kuzishyura $4,185.

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, FIFA yatangaje ko tike z’igiciro cya $60 zizaboneka kuri buri mukino w’iri rushanwa rizabera muri Amerika ya Ruguru. Izo tike zizahabwa amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ahagarariye amakipe azaba ari gukina, ari na yo ahitamo uko azazitanga ku bafana b’abahuriga bitabiriye imikino y’amakipe ya bo haba mu gihugu cya bo no hanze ya cyo.

Umubare w’izo tike za $60 kuri buri mukino uzaba uri mu magana, aho kuba mu bihumbi, mu cyiciro gishya cya tike FIFA yise “Supporter Entry Tier”.

FIFA ntiyasobanuye neza impamvu yahinduye cyane iyi politiki ya yo, ariko yavuze ko igabanyirizwa ry’ibiciro rigamije “kurushaho gushyigikira abafana bagenda bakurikirana amakipe y’ibihugu bya bo mu mikino yose y’irushanwa.”

Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika ya Ruguru kizaba ari icya mbere kizitabirwa n’amakipe 48, avuye kuri 32 asanzwe, kandi biteganyijwe ko kizinjiriza FIFA nibura miliyari $10, ni ukuvuga arenga tiriyoni 14 n’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa, abafana hirya no hino ku isi bagaragaje gutungurwa no kurakara mu cyumweru gishize, ubwo babonaga gahunda ya FIFA yo kugurisha tike idateganyaga icyiciro na kimwe gihendutse ku makipe azaba yitabiriye.

Ibiciro bya tike zihendutse byari biri hagati ya $120 na $265 ku mikino yo mu matsinda itarimo ibihugu byakiriye irushanwa ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique.

FIFA yari yashyizeho ibi biciro n’ubwo ibihugu byakiriye irushanwa byari byaremeye, imyaka umunani ishize igihe byiyamamarizaga kwakira Igikombe cy’Isi, ko tike zibarirwa mu mibare ibihumbi zifite igiciro cya $21 zizaboneka.

Kunengwa kw’abafana, cyane cyane abo mu Burayi, kwari kumaze amezi kwiyongera kubera gahunda yo gushyiraho ibiciro bihindagurika n’amafaranga y’inyongera ku rubuga rwa FIFA rwo kongera kugurisha tike. Ibi ni ibisanzwe mu myidagaduro yo muri Amerika, ariko ntibimenyerewe ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi.

Uburakari bw’abafana bwiyongereye cyane mu cyumweru gishize, ubwo byagaragaraga ko abafana b’abahuriga batazabona tike zo mu cyiciro gihendutse, ndetse n’abashakaga kubika tike z’imikino yose ishoboka y’ikipe ya bo kugera ku mukino wa nyuma bazayasubizwa gusa nyuma y’uko irushanwa rirangiye.

Mu zindi mpinduka FIFA yatangaje ni uko izakuraho amafaranga y’ubuyobozi (administrative fees) asanzwe atangwa igihe hasubizwa amafaranga kuri tike, nyuma y’umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *