France: Uwahoze ari umusenateri arashinjwa gufata ku ngufu umudepite abanje kumuha imiti imusinziriza
Uwahoze ari umusenateri w’Ubufaransa yakatiwe n’urukiko icyaha cyo gushyira umuti usinziriza mu kinyobwa cy’umudepite, agamije kumutwara ubwenge, nyuma akamusambanya ku gahato.
Joel Guerriau yakatiwe igifungo cy’imyaka ine, harimo amezi 18 azamara afunzwe muri gereza. Yanategetswe gutanga indishyi z’akababaro zingana n’amayero 5,000 (arenga miliyoni 8.5 n’amafaranga y’u Rwanda) ahabwa Sandrine Josso, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.
Guerriau, ufite imyaka 68, yari yatumiye Sandrine Josso, w’imyaka 50, iwe i Paris mu Gushyingo 2023. Yemeye ko yamuhaye ikinyobwa kirimo umuti ukomoka ku biyobyabwenge uzwi nka MDMA, ariko avuga ko byabaye impanuka, kandi ko atari agamije kumusambanya.

BBC yatangaje ko inyandiko z’urukiko zatangarijwe itangazamakuru zivuga ko Josso yari yagiye kwa Guerriau kumufasha kwizihiza intsinzi ye mu matora yari aherutse kongera gutsindamo. Ni bwo banyoye ikirahuri cya champagne, maze Josso atangira kumva atameze neza.
Yagize ati: “Yandebye mu buryo budasanzwe, sinari narigeze mubona ameze atyo. Sinifuzaga kumwereka ko nataye imbaraga, kuko natinyaga ko namubwira ko ntameze neza yari guhita amfata ku ngufu”.
Sandrine Josso avuga ko yabashije gusohoka muri iyo nzu, maze inshuti ikamugeza kwa muganga, aho yabwiwe ko mu maraso ye habonetse umuti wa MDMA ku kigero kiri hejuru inshuro eshatu ugereranyije n’igipimo gisanzwe.
Mu rubanza, Guerriau yavuze ko yari mu bihe by’agahinda gakabije, ko yari yateganyije gufata uwo muti mu ijoro ryabanjirije uwo munsi ariko ntiyawufata. Avuga ko yaje kuwushyira mu kinyobwa cya Josso atabigambiriye, atabizi.
Yagize ati: “Nsabye Sandrine imbabazi. Ndicuza cyane ku bw’uburangare n’ubupfapfa byanjye”.
Guerriau, wari umusenateri wo mu ishyaka Horizons, yahagaritswe by’agateganyo igihe ibi birego byajyaga ahabona, nyuma aza kwegura burundu mu Kwakira umwaka ushize.
Mbere y’uko urubanza rutangira, Josso yabwiye abanyamakuru ati: “Ndacyari mu bubabare bukomeye bw’ibyambayeho”.
Ubu Sandrine Josso ari mu bayoboye urugamba rwo kurwanya ingeso yo guha abagore ibiyobyabwenge hagamijwe kubasambanya.

