Gakenke: Abagabo bari guhunga ingo za bo kubera gukubitwa n’abagore
Abagabo batuye mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Mataba w’Akarere ka Gakenke bari guhunga ingo za bo kubera kwanga gukubitwa n’abagore nk’uko TV1 ibitangaza.
Umwe mu bagabo bo muri aka gace yavuze ko abagore bari kukubita abagabo ba bo bakabatorongeza. Yagize ati: “Bararengeje kubaha agaciro none abagore bose bari gukubita abagabo ba bo bakabatorongeza. Nta mugabo ukiba mu rugo barashize. Ugeze nk’ahateraniye abantu, usanga ari abagore gusa”.
Intandaro y’ibi byose ni amakimbirane yo mu ngo hagati y’abashakanye aho abagabo babona ko aho kugira ngo babe bakwicana bahitamo guta ingo bakigendera.
Abagabo bo muri aka gace bakomeza bavuga ko ayo makimbirane ashingiye ku mikoreshereze y’umutungo hagati y’abashakanye. Banavuga ko abagabo bimwe ijambo kuri iyo mitungo.
Ku rundi ruhande, abagore bo bavuga ko amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku bagabo aho basezagura umutungo w’urugo ntibawugireho ijambo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Ruhashya Charles, yavuze ko icyo kibazo kiri mu murenge ayoboye gusa ko bafashe ingamba.
Ati: “Birahari, hari abo dusanga mu midugudu ngo tubaganirize. Usanga hari abinangira tukababwira ko aho kugira ngo bicane bagana iy’amategeko”.
Nubwo hatazwi umubare w’ingo zibanye mu makimbirane, ibi bikomeza kuba intandaro y’isenyuka ry’imiryango ndetse bikagira n’ngaruka ku bana bayivukamo.
