Gakenke: Barindwi baguye mu mpanuka y’ikirombe
Impanuka yabereye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo, Umurenge wa Ruli wo mu Karere ka Gakenke yahitanye abantu barindwi batatu barakomereka.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo abakozi bagera kuri 72 bagiye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, maze uko bacukura bagera ahari amazi arabarengera bamwe basohoka biruka, abandi batangira kugwirirana maze barindwi muri bo bakurwamo bashizemo umwuka.
Umwe muri bo yagize ati: “Ubwo bagiye kubona, babona amazi ababanye menshi, bariruka basubira inyuma. Ababashije kwiruka bageze hanze baraza baradutabaza, tujyamo tujya kureba dusanga n’ubundi amazi yabaye menshi dukurikirana abo barimo tuvoma amazi ngo tubashe kubasohora, dusanga bashizemo umwuka”.
Undi na we ati: “Twarimo dukora twumva ko hari ahabaye ikibazo tujya gutabara, tugezeyo bazana ibyangombwa bikuramo amazi, tubakuramo bapfuye”.
Abakoranaga n’abishwe n’iyi mpanuka babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko impanuka nk’iyi ari ubwa mbere bayibonye kuko basanzwe bakora ubu bucukuzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yahamije ko iki kirombe kishe abantu barindwi mu gihe abandi batatu bakomeretse bakajya kuvurirwa ku Bitaro bya Ruli.
Yagize ati: “Mu masaa tanu n’igice ni bwo twumvise ko hano mu birombe bya COMIKAGI (kompanyi icukura amabuye y’agaciro) habaye impanuka. Abaturage barimo bacukura umucanga nk’ibisanzwe aho bacukura amabuye y’agaciro ariko bagezemo imbere amazi abasangamo. Abantu 72 barimo, bamwe barirutse abandi baragwa abasangamo. Barindwi babuze ubuzima, ndetse n’abandi batatu bakomerekeyemo bari mu Bitaro bya Ruli kandi bameze neza kuko bari bubasezerere batahe”.
Iki kirombe cyacukurwagamo amabuye ya “Coltan” na “Cassitérite”. Imibiri y’abitabye Imana yajyanwe ku Bitaro bya Ruli mu gihe inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku ri iyi mpanuka yahitanye benshi.
