AmakuruUbuzima

Gasabo: Abitwaje intwaro gakondo bateye ibiro by’akagari bakomeretsa abanyerondo

Mu ijoro ry’itariki ya 1 Mutarama 2026, abatuye mu Mudugudu wa Gashinya, Umurenge wa Nduba w’Akarere ka Gasabo, bakanguwe n’urusaku ubwo abanyerondo babiri barindaga ibiro by’Akagari ka Gasura baterwaga n’abasore batatu bitwaje intwaro gakondo.

Aba basore bari bitwaje izi ntwaro baje bakurikiye abo bashyamiranaga, bahungiye ku banyerondo babatabaza, abanyerondo bagize ngo barabakumira batangira kubatemesha izo ntwaro.

Umwe mu baturage babibonye yagize ati: “Nabonye Mike azamuka afite umuhoro n’inkoni ajya ku kagari ari kumwe na Kayihura. Mbona umuhoro umwe awukubise Kagina mu bitugu, undi aba awukubise na Regis ku kaboko”.

Undi muturage na we yagize ati: “Nabyutse ngiye kwihagarika, barambwira ngo Kagina na Regis [abanyerondo bacu barara aha ku kagari] babatemaguye”.

Aba baturage bavuga ko abo banyarugomo bashakaga kwihorera ku banyerondo kuko ngo babagendaho kubera ko hari bagenzi ba bo baheruka gufatwa.

Ati: “Kagina na Regis n’undi munyerondo, bafashe abo bahungu barabasaka babasangana ibyuma, ni ko kujya guhuruza bagenzi ba bo ngo baze kwihorera banabohoze bagenzi ba bo”.

Abaturage bavuga ko muri aka gace hamaze iminsi harangwa n’urugomo rukorwa n’abasore bayobowe n’abo bagaragaye ndetse bavuga ko nta we batinya ari na cyo cyatumye abatanze amamkuru bishinganisha.

Abaturage bavuga ko basaba ko hakongerwa umutekano kuko abo basore ngo bigize ibihazi ndetse ngo abanyerondo ntibahagije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangarije TV1 dukesha igi nkuru ko umwe muri abo basore batatu bakekwaho urugomo yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Abanyerondo bajyanywe kwa muganga. Umwe muri abo basore batatu batezaga urugomo arafatwa abandi baracika, ariko turi kubashakisha kugira ngo na bo bahanwe”.

CIP Gahonzire avuga ko n’abo babiri bagomba gufatwa kandi yizeza abaturage ko umutekano ucunzwe neza by’umwihariko ko abatanze amakuru abasaba gukomeza kuyatanga ku cyahungabanya umutekano cyose.

Icyaha cyo gukubita no no gukomeretsa ku bushake kiri mu byiganje mu nkiko, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500,000RwF ariko atarenze miliyoni 1 RwF.

Ibiro by’Akagari ka Gasura, aho abanyerondo batewe n’abasore bitwaje intwaro gakondo

Kanda hano hasi wumve iyo nkuru

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *